Muri Afurika y’Epfo haravugwa umugore uherutse kujyanwa mu rukiko ngo yiregure ku byaha by’uko yakoranye n’umupfumu akamugurishaho umwana we w’umukobwa ku giciro cya £3,100 ni ukuvuga Miliyoni Frw 6.
Mu rukiko uwo mugore witwa Kuneuwe Shalaba yari ari kumwe na ‘shaman'( umupfumu) witwa Sebokoana Khounyana bashinjwa uruhare rutaziguye muri ibyo byose.
Abantu bavuga ko abo bantu bombi baba baragambanye ngo bice uriya mwana, ibice by’umubiri we bikoreshwe mu bupfumu.
Bibaye hashize igihe gito hari umugore witwa Racquel ‘Kelly’ Smith w’imyaka 35 wakatiwe gufungwa burundu azira kugurisha umwana we witwa Joshlin ku giciro cya £800.
Afurika y’Epfo iri mu bihugu bifite abana benshi bapfa bishwe k’uburyo kugeza ubu habarurwa hagati y’abana 50 na 300 bicwa buri mu mwaka, bagacibwa ingingo zigakoreshwa mu bupfumu bukorerwa abakire ngo gukomeza gukira.
Iby’urupfu rw’umwana uvugwa aha byamenyekanye ubwo Nyina yatabazaga avuga ko ‘yabuze umwana we’.
Ajya gukekwaho amababa, byatangiye ubwo yavugaga ko umwana we ari umuhungu, nyuma gato aza kwivuguruza avuga ko ari umukobwa biteza urujijo.
Yavuze ko umukobwa we yashimuswe n’abantu bari bari mu modoka yo mu bwoko bwa VW Golf bamushimutira mu mujyi wa Johannesburg.
Polisi yakomeje gushakisha ngo irebe ko yabona uwo mwana wari ufite amezi atandatu y’ubukure, nyuma iza kubona amakuru y’uko hari amafaranga yishyuwe kuri Banki yitwa Shalaba aho uwo mugore afite konti.
Nyuma y’igihe runaka, abagenzacyaha ba Polisi baje kugera kuri uwo mugore bamusaba gusobanura aho ayo mafaranga yaturutse n’uwayamuhaye undi ntiyabisobanura neza.
Mu rukiko uyu mugore yaje kuvuga ko iby’uko umwana yashimuswe ari ibintu yahimbye.
Abapolisi, hagati aho, bari bararangije gusuzuma abantu bahamagaranye n’uriya muntu barakurikirana basanga uwo bahamagaranaga kenshi yari uwo mupfumu.
Polisi yagiye gushakishiriza mu rugo rw’uwo mupfumu itaburura umurambo w’umwana muto iwujyana mu isuzumiro.