Rutsiro: Akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 12

Amakuru Uburenganzira Bw' abana

Mu Murenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro haravugwa umusore wakoraga mu birombe by’amabuye y’agaciro wafunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12.

Abatanze amakuru bavuga ko ukekwaho icyo cyaha yasambanyije uwo umwana amusanze mu ishyamba yaje gutashya inkwi, amuha ku kigage arasinda arasinzira abona kumusambanya.

Umudugudu byabereyemo ni uwa Nyamibombwe mu Kagari ka Ruronde muri Rusebeye, icyo cyaha akaba yaragikoze Tariki 01, Kamena, 2025 nk’uko amakuru abyemeza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya, Niyodusenga Jules mu kiganiro na IGIHE nawe yemeje ayo makuru.

Ati: “Abana bari bagiye gutashya inkwi zo gucana ari babiri hafi y’ahacukurwa amabuye y’agaciro, bahasanga Nkundiye abaha ku kigage basa nk’abasinda, abereka aho baba baryamye, umwe akanguka amuri hejuru arimo kumusambanya”.

Uwo mwana yarabivuze, uwo musore uvugwaho gukorera uwo mwana ibya mfura mbi arafatwa.

Uwo mwana na mugenzi we bajyanywe kwa muganga kugira ngo basuzumwe ko nta ndwara zindi bandujwe bityo kubavura cyangwa kubitaho mu bundi buryo bikorwe hakiri kare.

Gitifu Niyodusenga yibukije ababyeyi kuba hafi y’abana, cyane cyane abakobwa, bakabarinda akaga uko bishoboka kose.

Ukekwaho iki cyaha afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Rusebeya.

Gusambanya umwana bihanishwa igifungo cya burundu.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *