Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA cyatangaje ko hari gutegurwa Ifu y’Ifi izajya iminjirwa ku ifunguro ry’umwana, ikifashishwa nk’inyunganiramirire mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Ku ikubitiro iyi Fu izifashishwa, mu kwita ku bana bafite ibibazo by’imirire mibi mu Turere dukora ku Kiyaga cya Kivu turimo Rutsiro na Nyamasheke aho ababyeyi bahurira bigishwa gutegura indyo yuzuye iteguranwe kandi igatanganwe isuku. Nyuma ikazagezwa ahandi mu Gihugu.
Ikinyamakuru Ijamboryumwana cyamenye ko umushinga wo gutunganya Ifu y’Ifi uzatwara agera kuri Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ariko Leta ikaba yarasabye NCDA n’abafatanyabikorwa bayo kubanza kugaragaza uruhare rw’iyo Fu mu kurwanya imirire mibi.
Abafatanyabikorwa barimo Umuryango w’iterambere w’Abayapani JICA, batangiye icyiciro cyo kugaragaza uko iyo Fu ikora, bikaba birimo gukorerwa muri Nyamasheke na Rutsiro.
Ushinzwe ikurikiranabikorwa muri NCDA, Cyemezo Henry yavuze ko vuba aha bazerekana icyo ifu y’Ifi n’iy’isambaza zakora ku kibazo cy’imirire mibi.
Ati “Aho bigeze rero hari uwo mufatanyabikorwa. Barimo kudukorera ubushakashatsi mu Karere ka Rutsiro, kugira ngo berekane impinduka. Bazakoresha amafi aturuka mu Kivu n’isambaza. Kugira ngo babashe kwerekana ya miryango yaba abana bagaragaye mu mirire mibi, yaba n’ababyeyi kuko no ku babyeyi hari icyo ibafasha. Vuba aha bazatwereka umwihariko w’iyo fu y’ifi.”
Yavuze ko i Nyamasheke naho hari undi mufatanyabikorwa ndetse we akaba ari uruganda rusanzwe mu bworozi bw’amafi.
Ati ” Ku kijyamye n’inganda cyangwa aho tuzayikura, ni inganda ebyiri. Hari uruganda rw’i Nyamasheke rworora amafi bo bakoze inyigo batwereka ko bafite ubushobozi bwo kuba bagaburira abana tuzaba twagaragaje. Ubwo rero dufite n’urundi ruzakorana n’uwo Muyapani mu Rutsiro.”
NCDA ivuga ko hari igice cy’amafaranga umushinga wo gutunganya Ifu y’Ifi uzagenerwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.
Biteganyijwe ko iyi Fu nimara kwemezwa izajya itangwa no mu Ngo mbonezamikurire y’abana bato.
Ku Isi Ifu y’Ifi ifatwa nk’inyunganiramirire ikomeye cyane mu bihugu bifite abaturage bagorwa no kubona ibikomoka ku matungo.
Nibura garama 10 zonyine zishyizwe ku ifunguro ry’umwana zitanga 21% bya Kalisiyumu na Protein aba akeneye buri munsi.
Iyi Kalisiyumu ituma umwana akura afite amagufwa akomeye ku rugero rwifuzwa naho Protein ni intungamubiri ziva mu bikomoka ku matungo.
U Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zizatuma rugera ku igwingira riri munsi ya 15% mu 2029 ruvuye kuri 33% ruriho nkuko bigaragazwa n’Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR yo mu 2020.
Ifu y’Ifi ije isanga izindi nyunganiramirire zifasha mu kurwanya imirire mibi zirimo Shisha Kibondo, ongera n’izindi.

Photo-net