Abana biga mu ishuri ryisumbuye ry’i Rubavu ryitwa Wisdom Instruction basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali babwirwa uko bagenzi babo bishwe.
Batangaje ko biteye agahinda kubona abantu bakuru barishe ibibondo, baboneraho gutangaza ko bazaharanira ko Jenoside n’ibisa nayo bitazongera mu Rwanda.
Nk’uko bigenda kuri buri wese usuye uru rwibutso, abo bana babanje kubwirwa incamake y’ibirurimo hanyuma bararutemberezwa.
Ubwo bageraga mu cyumba kiri muri étage cyerekanirwamo uko abana bishwe, batunguwe kandi bababazwa no kubona amashusho, amafoto n’amazina y’abana bato bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo kubibona, babwiye itangazamakuru agahinda byabateye.
Yvan Muhire wiga mu mwaka wa gatandatu yabwiye Kigali Today ko yabonye byinshi mu rwibutso bibabaje.
Avuga ko yatunguwe no kubona abana bagenzi be barimo n’uwishwe afite imyaka ibiri.
Yabwiye Kigali Today ati: “Mu byo nabonye, nanenze ubukoloni bw’Ababiligi, ariko ntungurwa n’icyumba cy’abana kuko nabonye abana bagenzi banjye bishwe, abana nduta n’abanduta. Byambabaje cyane kuko harimo n’uwo nabonye bishe afite imyaka ibiri, byambabaje cyane. Uru rwibutso nzajya nduzirikana, ntabwo nzarwibagirwa kuko natunguwe n’ubugome n’ubwicanyi bakorewe”.
Avuga ko yakuyemo isomo ryo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kubungabunga u Rwanda kugira ngo bitazongera.
Uwitwa Nicole Ihirwe wiga mu mwaka wa gatandatu avuga ko ibiri muri ruriya rwibutso byamubereye isomo ry’amateka y’u Rwanda.
Avuga ko yatunguwe no kumenya ko Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi yabikoze ibifashijwemo n’umutwe wari ugizwe n’urubyiruko wiswe Interahamwe.
Nawe avuga ko byamwigishije ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari mbi, ko ari kirimbuzi.
Abo bana bemeza ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi by’umwihariko n’izindi nzibutso muri rusange, ari ingenzi mu gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bigishwa.
Ibyinshi mubyo bahabonye bari basanzwe babwigishwa ariko batarabona amashusho cyangwa amafoto abyerekana kugira ngo bibe ibihamya by’amateka.
Umuyobozi w’ishuri rya Wisdom Instruction witwa Elia Hakizimana avuga ko bahisemo ko abana basura urwibutso rwa Jenoside kugira ngo bigire ku mateka y’ibyabaye, baharanire ko bitazongera.
Ati: “Umugambi wari ukugira ngo twubake imitima y’abana, twagombaga kubaka imitima y’abana bacu, tukabafasha kumenya neza Igihugu barimo kandi bakunda, bakamenya amahano yakibayemo. Basanzwe babyiga mu ishuri ariko twasanze ibyiza ari uko baza hano kugira ngo ubwabo babyirebere, bamenye neza basobanukirwe kurushaho, atari ukubisoma mu bitabo gusa ahubwo bashobore kubyirebera”.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rufite umwihariko wo kuba rufite icyumba cyihariye kirimo amateka y’ubugome n’ubwicanyi bwakorewe abana bato, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kikabamo amafoto yabo n’amazina yabo n’imyaka bari bafite.
Rushyinguwemo imibiri 250,000 y’Abatutsi bari batuye icyahoze ari Umujyi wa Kigali n’inkengero zawo.
Nirwo rusurwa n’abantu benshi mu Rwanda barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga baturuka imihanda yose.