Babonye ababyeyi babaha urukundo barasusuruka-Ishimwe ry’abana bakuriye mu miryango ya ba Malayika Murinzi

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburenganzira Bw' abana Ubuzima

Mu Rwanda rwo Hambere nta bigo by’imfubyi byabagaho kuko nta mwana watereranwaga. Abana bose babaga mu miryango yabo, iy’abo bakomokaho cyangwa iy’inshuti n’abaturanyi.

Kubera uko bimeze muri iki gihe abana bandagaye hirya no hino mu muhanda, biragoye kubyumva, ariko mu muco Nyarwanda nta mwana watabwaga cyangwa ngo atereranwe.

Iyo habagaho Impamvu ituma umwana asigara wenyine, mu buryo bwihuse, abagize umuryango bicaraga hamwe bakitoramo umurera.

Kubera amateka mabi, umuryango Nyarwanda wataye uwo murongo maze bituma mu 1974 hafungurwa Ikigo cya mbere cy’imfubyi mu Rwanda, cyatangirijwe ku Nyundo ku Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu, kubera ubwinshi bw’abana batagiraga kirengera.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byo byari ibindi, abana benshi bari mu bigo by’imfubyi kubera, ababuranye n’imiryango yabo, cyangwa abo ababyeyi babo bishwe.

Mu 2007 nibwo Madamu Jeannette Kagame abinyujije mu muryango Imbuto Foundation, yagaruye umuco wo kwita ku mwana utakiri kumwe n’ababyeyi be kubera Impamvu zitandukanye.

Yahise atangiza ubukangurambaga bwiswe ‘wite ku mwana wese nk’uwawe’ maze gahunda ya Malayika Murinzi imenyekana ityo.

Kuva icyo gihe ababyeyi b’impuhwe batangiye kwakira abana bavuye mu bigo by’imfubyi ndetse n’ubu umwana watereranwe ku mpamvu izo arizo zose abona umwakira akamubera umubyeyi.

Iyo gahunda imaze gutangira, hakurikiyeho kuyisobanura mu gihugu hose, abantu ku giti cyabo n’Ingo zujuje ibisabwa zigahabwa kwakira abana, abandi bagashyirwa ku rutonde.

Kugeza ubu buri Karere gafite urutonde rw’ababyeyi baba bategereje kwakira umwana watereranywe cyangwa wagize ikindi kibazo gituma habura umwitaho, kuburyo kuva gahunda ya malayika Murinzi yatangira hamaze kwiyandikisha abasaga 4000.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA, Ingabire Assumpta avuga ko uwo mubare urenga kuko hari n’abatanditse kandi barerera u Rwanda muri ubwo buryo.

Ati “Tukaba dushishikariza n’abandi kugira uwo mutima w’impuhwe n’urukundo wo gukomeza kwita no gufasha abana[…] Turacyafite mu muryango wacu ababyeyi gito, batererana abana babo.”

Kwakirwa na Malayika Murinzi no gukurikirana imibereho y’umwana

Mu bihe bitandukanye humvikana abana batereranwe. Iyo umubonye amaze kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zimwegereye. Izo nzego zihutira kujyana umwana kwa muganga kugira ngo harebwe, uko ubuzima bwe buhagaze, arinako hashakishwa amakuru y’uwaba yamutaye.

Hakurikiraho gukora raporo y’itabwa ry’uwo mwana, kandi akanandikishwa mu Irangamimerere.

Umuyobozi mukuru wa NCDA, Ingabire ati “Iyo nta muryango w’umwana wabonetse ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere bashaka umubyeyi wakira uwo mwana, bahereye ku rutonde bafite.”

Iyo amaze kumuhabwa NCDA irakurikirana ikamenya niba umwana na Malayika Murinzi bamenyeranye neza.

Harebwa ko Malayika murinzi ari kwiyumva muri wa mwana kandi yumva amushoboye ndetse ko n’umwana ari kwiyumva muri wa muryango.

Malayika Murinzi, Nzabamwita Verediyana w’i Bugesera ni umwe mu bakiriye abana babaga mu bigo by’imfubyi nyuma yo kubisura akabona bakeneye kwitabwaho birenze uko byari bimeze.

Ati “Nagiye ngerageza gusura ibigo by’imfubyi, najyayo nkareba uburyo abana bameze, ndabireba birambabaza numvaga nshaka abana nakura muri ibyo bigo nanjye bakajya banyita mama ndetse numvaga n’uwampa mikoro ngo ngende mbibwira ababyeyi bose bashobore gukura abana muri ibyo bigo.”

Malayika Murinzi udasanzwe, Umuhoza Alphonsine wo muri Kicukiro, yakiriye umwa ufite ubumuga bukomatanyije amwitaho, akamuvuza ndetse akamufasha gukoresha ingingo ze buhobuhoro.

Ati “Umwana bamumpaye aticara. Uyu mwana naramuvuje, uyu mwana yaragagaraga ukabona ko afite ubumuga bukomatanyije. Umwana ntakigagara yabonye imiti naramuvuje.”

Umuturanyi w’uwo Malayika Murinzi, Nyiransabimana Louise ahamya urukundo rwa ba Malayika Murinzi agendeye ku buryo Umuhoza yita kuri uwo mwana yakiriye.

Ati “Aba ba Malayika murinzi bafite umutima w’ubwitange, kubera ko umuntu wafata umwana nk’uyu, aba ari umuntu nyine ufite umutima mwiza. Uba usanga batamwinuba, uba usanga ntakibazo.”

Abana babonye ababyeyi babaha urukundo barasusuruka

Iyo uganira n’abana [ba Malayika] bakiriwe mu miryango amarangamutima ntabura iyo bagaruka ku buzima barimo mbere na nyuma yo kwakirwa mu miryango. Bishimira ko bagize ababyeyi n’imiryango babitaho abakabaha urukundo.

Umwe muri bo ati “Imirimo nayo nagiye nyimenya, barayinyigisha. Urugero nko kumesa ntabyo nari nzi, no koza ibyombo ntabyo nari nzi no guteka.”

Mugenzi we wavuye mu Kigo cy’Imfubyi afite imyaka 16 kuri ubu akaba afite 25 avuga ko Malayika Murinzi yamwakiriye umuryango we utaramenyekana nyuma aza kuwumenya ariko nubundi ngo yigumiye kwa Malayika Murinzi. Ahandi hantu yajyaga ngo hari mu Kigo yakuriyemo.

Ati “Yanyakiriye umuryango wanjye utaramenyekana, urumva yemeye kungumana igihe cyose. Nyuma yaho naje kumenya umuryango ariko birakomeye cyane kubera ko sindawiyegereza cyane gusa barahari.

Uwo nabashije kubona yari mukuru wa mama twabonanye 2017 nari nje muri Noheli yo mu Kigo cy’imfubyi nabagamo kuko ibirori byaho nibyo nakundaga cyane nibwo namubonye yari ahamagawe n’umuyobozi w’icyo kigo yambwiye ibintu byinshi yambwiye ko mama yapfuye ambyara mubajije ibintu bya Papa ambwira ko ahari ariko batajya bavugana cyane.”

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta ashimira ba Malayika Murinzi ku mutima wa kibyeyi bagaragariza abana bakira.

Ati “Turabashimira ku mutima wanyu wa kibyeyi, turabashimira ku bwo kurera abana nk’abanyu, turabashimira kuko mwitanze ntihagire umwana n’umwe ubura umwitaho kubera ko adafite umuryango.”

Kuba hari ba Malayika Murinzi ntibivuze kutita ku wo wabyaye

Nubwo Malayika Murinzi ahari buri mubyeyi afite inshingano zo kurera abana yabyaye ndetse akagira n’inshingano zo kwita ku bandi bana bamukikije.

Ingabire ati “Abatererana abana babo nababwira ngo si iby’i Rwanda. Ntabwo aribyo, ntaho byabaye no mu muco, ntabwo tuzi uko tubyita ariko turabibona. Rero ababyeyi bafate abana babo neza babahe urukundo babaganirize babahe ibyo bagomba guhabwa byose.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée avuga ko nta gihembo gikwiye cyo gushimira ba Malayika Murinzi ariko bakwiye kuzirikana ko igihugu kizi umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda.

Ati “Mwese turabashimira urukundo mukomeje kugaragariza umuryango Nyarwanda.”

Abana bakirwa basabwa kwemera kuba abana beza mu miryango baba bagiyemo bagakurikiza inama z’ababyeyi babakiriye.

Kugeza ubu ba Malayika Murinzi bari mu byiciro bitatu. Hari uw’igihe gito, uw’igihe kirekire na Malayika Murinzi udasanzwe.

Buri cyiciro kigira ibyo gishingiraho, ariko bose icyo bahuriraho ni ubushake bwo kwakira umwana, ubushobozi no kuba batarakatiwe n’inkiko.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *