Abana 17 bafunzwe baritabira ibizamini

Ikigo gishinzwe igorora Rwanda Correctional Services cyatangaje ko hari abana cumi na barindwi(17), basanzwe bafungiwe muri Gereza ya Nyagatare bari bukore ibizamini by’amashuri yisumbuye. Kuri uyu wa Mbere Tariki 30, Kamena, 2025 nibwo abanyeshuri b”amashuri yisumbuye bari gutangira ibizamini biyarangiza. Ku byerekeye abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, RCA ivuga ko abahungu cumi na batandatu(16) […]

Continue Reading

Intambara Muri Sudani Ikomeje Kwica abana

Abana bo muri Sudani barapfa ari benshi bazize uruhurirane rwa byinshi birimo inzara, indwara n’ibisasu bibasanga kwa muganga aho barembeye. Umunyamabanga mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus niwe ubivuga. Tedros Adhanom Ghebreyesus asaba impande zihanganye muri iyi ntambara ko zakunamura icumu kuko abari kuhagwa benshi ari abana. Kuri X yanditse […]

Continue Reading

Umwana ashima ko hashyizweho uburyo bwo kwibuka abazize jenoside

Umwe mu rubyiruko rufashwa n’umuryango ERM Rwanda witwa Divine Uwase asanga kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingirakamaro mu gutuma abato bakura bazi ububi bwayo. We na bagenzi be babana muri uwo muryango ari nawo ubafasha kwiga babivugiye ku rwibutso brwa Kigali ruri ku Gisozi muri Gasabo hari bari baje kunamira imibiri 250,000 y’Abatutsi bahashyinguye […]

Continue Reading

Ubumenyi buke mu kwita ku bana bibangamira ingo mbonezamikurire

Umuryango wa sosiyete sivile uharanira Iterambere ry’Umwana, Urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization, wabwiye itangazamakuru ko kimwe mubyo babonye bibangamira iterambere ry’ingo za ECD  ari ubumenyi buke bw’abita ku bana. Abo muri uwo muryango babitangaje ubwo bamurikaga ubushakashatsi bw’ibanze ( assessment) bakozwe ku mikorere n’imitangire ya serivisi muri izo ngo mbonezamikurire. Babwiye itangazamakuru ko babikoze bagamijwe […]

Continue Reading

Police Volleyball Club Igiye Gutegura Ikipe Y’Abana Yirereye

Muri Lycée de Kigali hagiye kujya hategurirwa abana bazaba abakinnyi ba Volley bakomeye mu gihe kiri imbere, bikaza  nyuma y’igihe bazamara batozwa n’abakuru bo muri Police Volleyball Club. Abo bana bazaba bafite hagati y’imyaka 12 na 16 kandi ari ab’ibitsina byombi. Igikorwa cyo gutangiza icyo wakwita ‘irerero rya siporo’ cyaraye gikorewe muri iki kigo cy’amashuri […]

Continue Reading

Kicukiro: Kwegereza abana ECD byatumye batiga kure

Ababyeyi bo mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Mbabe mu Karere ka Kicukiro bishimira ko ubu bafite irerero ribafasha kubona aho basiga abana bakiga, bakitabwaho ku buryo ababyeyi basanga nta kibazo abana bagize. Leta y’u Rwanda isanganywe gahunda yo kubaka amashuri y’incuke henshi mu gihugu kugira ngo zibone aho zigira iby’ingenzi umwana wo muri […]

Continue Reading

Abana Basuye Inzibutso Zishyinguwemo Bagenzi Babo Bazize Jenoside

Muri Nyabihu hashize iminsi habera igikorwa cyo gufasha abana kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo bana biga mu ishiuri ry’incuke ryitwa Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice bakaba barakoze izo ngendo k’ubufatanye n’Akarere ka Nyabihu. Basuye inzibutso mu rwego rwo guha agaciro no kwibuka abana n’impinja bazize Jenoside. Iki gikorwa kimaze iminsi itanu gikorerwa mu […]

Continue Reading

Umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu waragabanutse

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ishusho y’ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, hari tariki 19, Kamena, 2025, yavuze ko umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu ku bana 1000 bavuka ari bazima, wagabanyutseho 22. Wavuye ku bana 58 ku bana 1 000 […]

Continue Reading

Hari umuyobozi umaze kubyara abana 100 mu bihugu 12

Umuyobozi Mukuru w’Urubuga rwa Telegram, Pavel Durov, yatangaje ko amaze kubyara abana 100 hirya no hino ku Isi, bari mu bihugu 12. Uyu mugabo ubarirwa umutungo wa miliyari 13.9$ yatangaje ko abyara abana benshi binyuze mu gutanga intanga. Ati “Hari ivuriro natangiye gutangaho intanga mu myaka 15 ishize kugira ngo mfashe inshuti yanjye, aho yambwiye […]

Continue Reading

Musanze: Yasanze umugabo we asambanya umwana wabo

Mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze havugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 40 uvugwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 14. Uwo mwana yavuze ko Se yari asanzwe amusambanya, akabibwira Nyina ariko ntabyemere kugeza ubwo yamumusanze hejuru. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18, Kamena, 2025 nibwo iyo nkuru yabaye kimomo nyuma y’uko umugore […]

Continue Reading