Dufite umukoro wo guha abana uburere bwiza-Depite Uwineza

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwineza Béline, asaba ababyeyi n’abarezi gutoza abana kugira ubumuntu ndetse bakanababwiza ukuri ku mateka y’Igihugu, kuko agoretswe batazamenya ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabibasabye ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Rwamagana, hibukwaga abahoze ari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura zahujwe zikaba Intara y’Iburasirazuba, n’ab’amakomine yahujwe akaba Akarere ka […]

Continue Reading

Impamvu Umuhanzi Peace Jolis aririmba Indirimbo z’abana

Peace Jolis ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki mu myaka yaza 2009, muri iki gihe akaba azwi cyane mu guhimba no kuririmba indirimbo zigenewe abana. Kuba ari zo yibandaho ni ikintu gishya kuko atari byo yakoze mu myaka myinshi yahise. ‘Nakoze iki’, ‘Musimbure’, ‘Mpamagara’, ‘Un million c’est quoi’, ‘Bihwaniyemo’ n’izindi nyinshi ziri muzo yakoze mbere […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umubyeyi w’abana babiri yasanzwe mu nzu yapfuye

Umubyeyi w’abana babiri witwa Mukamuvara Gaudance wari utuye Mudugudu wa Munini, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe mu nzu yabagamo yishwe n’abantu bataramenyekana. Urupfu rwa Mukamuvara rwamenyekanye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 04 Gicurasi, 2025 ahagana saa moya z’umuhoroba. Uyu mubyeyi uvuka mu Mudugudu wa Mataba, akagari ka Nyakabingo, umurenge […]

Continue Reading

Nyanza: Abarokotse Jenoside bagaragaje amahitamo yatuma itazongera kubaho ukundi

Mu gikorwa cyo Kwibuka abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ku Ibambiro mu Karere ka Nyanza, abaharokokeye basabye abagize Umuryango Nyarwanda, guha abana uburere buzira ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira kubaka umuryango wuje ituze, nk’imwe mu nzira zatuma Jenoside itazongera kubaho. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi abicanyi basabye abagore n’abana guhungira ku rusengero […]

Continue Reading

Imodoka Papa Francis yagendagamo igiye guhindurwa ivuriro ry’abana

Imwe mu modoka zatwaraga Papa Francis ari i Roma( bazita mu Cyongereza popemobiles) igiye guhindurwamo ahantu abana bo muri Gaza bazajya bavurirwa. Aya makuru yaraye atangajwe na Vatican News yemeza ko biri mu byo Papa Francis yasize asabye ko bizakorerwa abana bo muri Gaza kugira ngo babone ubuvuzi. Imodoka iri buhindurwe ibitaro ni iyo Papa […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 8 yagwiriwe n’igiti arapfa

Umwana w’imyaka 8 wo mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, yakurikiye abandi gutashya inkwi mu ishyamba ryarimo risarurwa, igiti kiramugwira arapfa. Iryo shyamba rikaba riherereye mu Mudugudu wa Ruhinga II, mu Kagari ka Kagatamu, Umurenge wa Bushenge, mu Karere ka Nyamasheke, amakuru avuga ko abatemaga iryo shyamba nta cyangombwa cy’ubuyobozi cyabemereraga kuritema bari bafite. […]

Continue Reading

Nyanza: Barasaba kwihutisha kubaka urwibutso ahiciwe abagore n’abana ku Ibambiro

Ubuyobozi bw’umuryango IBUKA mu karere ka Nyanza burasaba ko umushinga wo kubaka urwibutso ahitwa ku Ibambiro, ahiciwe urw’agashinyaguro abagore n’abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wihutishwa. Ibi byasabwe tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n’abana biciwe ahitwa ku Ibambiro i Kibilizi, mu karere ka Nyanza. Perezida […]

Continue Reading

U Bwongereza: Abana 11 bakurikiranyweho kwica mugenzi wabo

Ahitwa Cumbria mu Bwongereza haravugwa inkuru y’abana 11 bafunzwe na Polisi ngo ibakoreho iperereza kubera uruhare bakekwaho mu rupfu rwa mugenzi w’abo w’imyaka 14. Uwapfuye yazize inkongi y’umuriro wadutse mu ruganda ahitwa Fairfield hari icyanya cy’inganda. BBC ikavuga ko uwo muriro wadutse kuwa Gatanu ku mugoroba. Nubwo wazimijwe, Polisi yaje kugenzura isanga hari umurambo w’umwana […]

Continue Reading

Rutsiro: Ukekwaho gusambanya abana babiri ari guhigishwa uruhindu

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rutsiro ukekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo ufite imyaka 12 n’uwa 13 abasanze aho barimo batashya inkwi, ari guhigishwa uruhindu. Ibi byabereye mu Murenge wa Nyabirasi wo mu Karere ka Rutsiro, ku mugoroba wa tariki wa 2 Gicurasi 2025. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, yavuze ko […]

Continue Reading

Palestine: Abana Bashonjeshejwe N’Uko Israel Yashyize Gaza Mu Kato

UNICEF ivuga ko abana bo muri Gaza bashonjeshejwe n’ingamba ingabo za Israel zafashe zo gukomanyiriza impunzi zo mu bice bya Gaza zigamije kuvana abarwanyi ba Hamas ku izima bakarekura imfungwa za Israel. Al Jazeera yanditse ko amakuru atangwa na UNICEF avuga ko abo bana kandi batabona imiti n’inkingo, ibyo bikazagira ingaruka ku buzima bwabo mu […]

Continue Reading