Depite Uwababyeyi Jeannette yakebuye ababyeyi bacutsa abana imburagihe

Depite Uwababyeyi Jeannette, uri mu bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage mu Nteko Ishingamategeko, yibukije ababyeyi konsa neza igihe cyagenwe, bakirinda gucutsa abana imburagiye, kuko amashereka ariyo arimo intungamubiri zose umwana akenera. Ni ubutumwa yagarutseho ubwo yasuraga ababyeyi bo mu Kagari ka Bugaragara mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare bafite abana bari mu mirire mibi. Hari […]

Continue Reading

Guverineri Ntibitura yashimye uruhare rw’umushinga SAIP mu kurwanya igwingira

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko kuba umubare w’abana bagwingiye waragabanutse mu Ntara yose ari ibyo kwishimira, akavuga ko byagizwemo uruhare na benshi barimo n’umushinga SAIP. Leta mu myaka 15 ishize yashyizeho ingamba zo kugabanya cyangwa kurandura ibitera igwingira, muri zo hakabamo n’umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa, […]

Continue Reading

Abana 18 Bari Barashimutiwe Muri DRC Babonetse Muri Uganda

Abana 18 b’ahitwa Muhagi muri Ituri bafatiwe muri Uganda bikozwe na Polisi y’iki gihugu nyuma y’amakuru y’uko bari barashimuswe n’abagore kandi abo nabo barafashwe. Tariki 07, Gicurasi, 2025 nibwo bafashwe binyuze k’ubufatanye bwa Polisi ya DRC n’iya Uganda. Abo muri Sosiyete sivile bo mu gace abo bana babagamo banenga inzego z’umutekano zihakorera kuko nta buryo […]

Continue Reading

Hagaragajwe icyakorwa mu kurwanya ingegabitekerezo ya Jenoside ababyeyi babiba mu babakomokaho

Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa yagaragaje ko ababyeyi bagira uruhare rukomeye mu gutuma ingengabitekerezo idacika mu bakiri bato, cyakora anerekana ko hari icyakorwa cyazana impinduka. Yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge […]

Continue Reading

Abana bugarijwe n’amashusho y’urukozasoni

Mu bihugu hafi ya byose by’Isi hari Mudasobwa, Telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byorohereza ufite murandasi kugera mu makuru atandukanye. Ikibabaje ni uko mu bisakazwa, harimo n’amashusho y’urukozasoni kandi arebwa n’abana bikabakururira ibibazo byo mu mutwe no guhohoterwa. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rivuga ko ubwinshi bw’ayo mashusho no kuba agera ku bana biteje […]

Continue Reading

NCDA yasabye ababyeyi n’abarimu kwitwararika umutekano w’abana mu bihe by’imvura

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyasabye ababyeyi guherekeza abana ku ishuri igihe babona imvura ikubye cyangwa ihise na Mwalimu akirinda kubarekura ngo batahe batari kumwe n’umuntu mukuru mu bihe nk’ibyo. Ni ubutumwa bugamije kurinda umutekano w’abana igihe bajya cyangwa bava ku ishuri muri ibi bihe by’imvura. Mu butumwa NCDA yanyujije kuri X yasabye […]

Continue Reading

Rubavu: Ku biceri 300 frw abona aho asiga umwana akajya mu bucuruzi atuje

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bucirirItse bwambukiranya umupaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko urugo mbonezamikurire (ECD) rwa Petite Barriere rwaborohereje mu bucuruzi kuko babona aho basiga abana hadahenze kandi bizeye umutekano wabo, na bo bagakora bakiteza imbere. Niyonsenga Elizabeth, utuye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangari urerera muri uru rugo mbonezamikurire, yavuze ko […]

Continue Reading

Kenya: Abapolisi bashinjwa kwica umwana w’amezi 6 bagejejwe imbere y’urukiko

Abapolisi bane bo muri Kenya bashinjwa kwica umwana w’amezi atandatu mu myaka 8 ishize, bagejejwe imbere y’urukiko, abandi umunani bari muri dosiye imwe bararekurwa nyuma y’uko ubushinjacyaha busanze nta mpamvu zifatika zatuma bakurikiranwa n’inkiko. Ni icyemezo cyateje uburakari kinamaganwa n’abantu batandukanye. Dosiye ijyanye n’urupfu rw’umwana witwa Samatha Pendo, igaragaza ko yishwe mu 2017 ubwo abapolisi […]

Continue Reading

Rutsiro: Umwarimu arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9

Umwarimu w’imyaka 36 wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rugamba, ruherereye mu Karere ka Rutsiro, arahigwa bukware nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9 agahita atoroka. Byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo ho mu Mudugudu wa Bweramana, amakuru amenyekana kuri wa 5 Gicurasi 2025. Birakekwa ko uyu mwarimu hari n’abandi bana yigisha yasambanyije. Uyu […]

Continue Reading

FARDC yatabaye abana bari barashimuswe na ADF

Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC) zashyikirije sosiyete sivile ikorera ahitwa Munyangose abana 18 bari baratwawe bunyago n’abarwanyi ba ADF. Mu gikorwa cyo kubabohoza, FARDC yasanze abo bana bari kumwe n’abandi bantu bakuru 10 bari barashimutanywe. Yahise ibashyikiriza MONUSCO hanyuma ku bufatanye bw’impande zombi bashyikirizwa Sosiyete sivile kugira ngo bitabweho. Abaturage bo mu […]

Continue Reading