Dr. Vincent Biruta yagaragarije ab’i Rubavu gutesha abana ishuri nk’intandaro ya magendu

Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yagaragarije ab’i Rubavu ko guta amashuri kw’abana ari imwe mu mpamvu muzi ituma bakomeza kujya muri magendu imunga ubukungu bw’Igihugu. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Gicurasi 2025 mu nteko y’abaturage yamuhuje n’abaturage b’Imirenge ya Cyanzarwe na Rubavu. Iyi nteko y’abaturage yabereye mu Mudugudu wa […]

Continue Reading

Ingabo z’Ubwongereza Zirashinjwa Kwica Abana Muri Afghanistan

Hari bamwe mu bahoze ari abasirikare b’Ubwongereza bamennye amabanga y’ubugome ingabo z’iki gihugu zivugwaho gukorera abaturage ba Afghanistan barimo n’abana ubwo zari zihakambitse hagati ya 2000 na 2014. Abo bantu bigeze kandi kurwana mu bitero ingabo z’Ubwongereza zagabaga muri Iraq. Mu gusobanura ibyo bintu, umwe muri bo yavuze ko ingabo z’Ubwongereza zarashe abasivili barimo n’abana […]

Continue Reading

Musanze: Umusore w’imyaka 23 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5

Umusore w’imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu y’amavuko, yafatiranyije ubwo Nyirakuru yari amutumye. Ukekwa kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza muri ako Karere. Nyirakuru w’umwana, Mukankuranga Janviere  w’imyaka 70, yavuze ko nyuma yo […]

Continue Reading

RDC: Abarenga 100 biganjemo abana n’abakuze bishwe n’Umwuzure

Abantu 119 biganjemo abana, abasaza n’abakecuru, bo muri Teritwari ya Fizi mu gace ka Kasaba muri Kivu y’Amajyepfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nibo bamaze kumenyekana ko bishwe n’umwuzure watewe n’imvura yaguye mu Ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu. Iyi mvura yatumye umugezi wa Kasaba wuzura usandarira mu baturage bitera umwuzure […]

Continue Reading

Burera: Abanyeshuri basabwa kuzindukira kuvomera Ikigo mbere yo kwiga

Ikigo cy’ishuri cya Nemba ya Mbere cyo mu Karere ka Burera, gisaba abana kuzinduka Mugitondo bakabanza kujya mu Kabande kuvoma amazi yo gutekesha ibyo bari bufungure saa sita, bakabona kujya mu masomo. Abarimu barasaba ko icyo kibazo cyashakirwa ikindi gisubizo kuko kiri kugira ingaruka ku myigire. Abigisha muri icyo Kigo babwiye Ijamboryumwama ko iyo abana […]

Continue Reading

Nyamasheke: Yiyahuriye kwa Pasiteri wamureraga nk’umwana we

Tuyizere Amos w’imyaka 16 yasanzwe yimanitse mu cyumba yararagamo mu rugo rwa Pasiteri Ntaganira Fabien mu Mudugudu wa Cyijima, Akagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, aho yabaga nk’umwana mu rugo anabafasha mu mirimo. Uwo musore yasanzwe anagana muri mushipiri bikekwa ko yimanitse, ariko intandaro yo kwiyahura ntiyahise imenyekana. Pasiteri Ntaganira Fabien yabwiye […]

Continue Reading

Huye: Umukozi wo mu Rugo yataye umwana w’imyaka 2 mu musarane

Mu Mudugudu wa Kabeza Akagali ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye haravugwa inkuru y’Umukobwa w’imyaka 20 watawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kujugunya umwana we w’imyaka Ibiri mu Musarane. Amakuru agera ku Ijamboryumwana avuga ko byabaye ku wa 09 Gicurasi 2025, aho uwo mukobwa yakoraga akazi ko mu rugo. Uwo […]

Continue Reading

Musanze: Umwana w’imyaka 7 yishwe n’amazi y’imvura

Mu Mudugudu wa Kararo, Akagari ka Mudakama mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze umwana w’imyaka irindwi yishwe n’amazi y’imvura yaguye kuri uyu wa Gatanu tariki 09, Gicurasi, 2025. Uwo mwana yitwa Elia Tumukunde. Ababyeyi be bavuze ko byabaye ubwo yari yagiye kuragira intama, imvura ikamusanga mu gasozi. Se, Sebahizi Fabien yabwiye Imvaho Nshya […]

Continue Reading

Sudani y’Epfo: Imirwano yabujije abagiraneza kugeza imiti n’ibiribwa ku bana bamerewe nabi

Imirwano ikomeye hagati y’ibice bihanganye muri Sudani y’Epfo yatumye ibiribwa n’imiti byari bigenewe abana bo mu Ntara ya Nile River bitabageraho. Ni inkunga bakeneye cyane kuko bashonje, abandi bugarijwe n’uburwayi Abana bo mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa kiriya gihugu nibo bugarijwe cyane n’inzara nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana n’Iryita ku biribwa bibyemeza. Ibi […]

Continue Reading

Abakobwa nibo bahohoterwa kurusha abahungu-Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Washington, bwakorewe mu bihugu 204 ndetse n’ubwakonze n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, guhera mu 1990 kugera 2023, bugaragaza ko abana b’abakobwa 18.9% aribo bakorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina mbere y’uko buzuza imyaka y’ubukure, mu gihe abana abahungu ari 14,8%. Ibi bigaragaza ko umukobwa umwe muri batanu n’umuhungu umwe muri […]

Continue Reading