Rusizi: Umugore n’abana be barakekwaho kwica Se bamukuyemo amaso

Ntibandetse Claver w’imyaka 73 bahimbaga Gikoroto, wari utuye mu Mudugudu wa Mpuzamahanga, Akagari ka Mpinga, Umurenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi, yasanzwe mu nzu yibanagamo yishwe akaswe ijosi yananogowemo amaso, abantu 8 barimo umugore we mukuru, umuhungu we n’umukobwa we batabwa muri yombi. Abaturanyi ba Ntibandetse bavuga ko uwo musaza yari amaze imyaka itandatu atandukanye […]

Continue Reading

Gisagara: Abana bagiye gushyiraho akabo mu kurwanya imirire mibi

Abanyeshuri bo muri G.S Dahwe mu Karere ka Gisagara bavuze ko bagiye kugira uruhare mu kwirinda imirire mibi ku ishuri no miryango yabo, binyuze mu kugira isuku no kwibutsa ababagaburira igihe babona hari ibidatunganye ku ifunguro bahawe. Mu bukangurambaga bukomatanyije bwa World Vision bwo kurandura imirire mibi n’igwingira (Enough Campaign) Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa Muntu […]

Continue Reading

Kigali: Abana bagiye gutozwa gukina Golf no kwita ku bidukikije

Banki ya NCBA n’Ikigo gishinzwe gucunga icyanya cy’imikino ya Golf mu Rwanda (Rwanda Ultimate Golf Course Ltd) byinjiye mu bufatanye bwo gutoza abana bo mu Mujyi wa Kigali gukina Golf no kwita ku bidukikije. Muri iyo mishinga yagenewe arenga Miliyari 1.4 Frw abana bazigishwa akamaro ko gutera ibiti no kubyitaho. Hateganyijwe ko guterwa ibiti 10,000 […]

Continue Reading

Trump yemeye gukemura ikibazo cy’abana bari kwicwa n’inzara muri Gaza

Perezida Donald Trump yavuze ko azi ikibazo cy’inzara iri muri Gaza ndetse agiye kugira icyo agikoraho kugira ngo abana n’abantu bakuru iri kugiraho ingaruka batabarwe. Yabivugiye mu Kiganiro yahaye Abanyamakuru i Abu Dhabi, aho yari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. I Abu Dhabi ninaho yasoreje urugendo rw’iminsi ine yari amazemo iminsi mu […]

Continue Reading

Musanze: Abaturage batabaye umwana wari watabwe mu ishyamba n’abataramenyekana

Abaturage bo mu Mirenge ya Kimonyi na Busogo mu Karere ka Musanze bafatanyije n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi, batabaye umwana uri mu kigero cy’umwaka umwe atarapfa wari watabywe basigaza umutwe. Ibi byabereye mu Murenge wa Kimonyi mu Kagari ka Mbizi mu Mudugudu wa Rugondo, ubwo umuturage wari ugiye guhaha yatambukaga ku gashyamba yajya kwihagarika akabona uwo mwana […]

Continue Reading

Gisagara: Abategura amafunguro y’abanyeshuri biyemeje kurushaho kwimakaza isuku

Abategura amafunguro y’abanyeshuri mu Kigo cy’Amashuri cya G.S Dahwe, giherereye mu Murenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara, biyemeje kongera imbaraga mu kwimakaza isuku, kugira ngo batange umusanzu mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana b’abanyeshuri. Babivuze nyuma y’ibiganiro byo kurwanya imirire mibi n’igwingira bitabiriye bari kumwe n’abanyeshuri bagize Club y’Isuku n’Isukura n’imirire myiza […]

Continue Reading

Umukinnyi wa Mukura Yibarutse Ubuheta

Uwo ni Muvandimwe Jean Marie Vianney uri mu byishimo n’umugore we byo kwibaruka umwana wa kabiri w’umukobwa bamwita Muvandimwe Hailey Travie. Uyu mwana w’umukobwa akurikiye  musaza we witwa Muvandimwe Jaiden Harvey, yavukiye mu Bitaro Bikuru bya Polisi biherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Imfura y’uyu muryango yitwa Umwali Rurangwa Irene (Soleil), yavutse mu 2021, […]

Continue Reading

Juventus yaguze umukinyi ukiri muto ufite inkomoko mu Rwanda

Ikipe yo mu Butaliyani ya Juventus FC yaguze myugariro Shane Van Aarle ufite inkomoko mu Rwanda, uyu mukinnyi w’imyaka 18 waguzwe avuye mu ikipe ya FC Eindhoven afite nyina ukomoka mu Karere ka Rubavu. Uyu mukinnyi yanyuze mu makipe atandukanye y’abato nka Club Brugge na Royal Excel Mouscron zo mu Bubiligi, mbere yo kwerekeza muri […]

Continue Reading

Gaza: Inzara Ikomeje Kurembya Abana

Abanyamakuru ba BBC bashoboye kugera muri Gaza bafata amashusho yerekana urwo abana bo muri aka gace k’isi bapfuye bazira inzara. Byose bishyirwa ku mutwe wa Israel kubera kubuza imfashanyo kugera yo. Mu mayeri, aba banyamakuru bakoresheje cameras zabo zihishe bafata amashusho yerekana ukuntu inzara iri gukoreshwa nk’intwaro y’intambara muri Gaza, abana bakabizira. Umwe muri bo, […]

Continue Reading

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica no gushinyagurira umurambo w’umwana we w’imyaka 11

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yataye yombi umugabo w’imyaka 32 wo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 11, aho yamujyanye kumwicira mu Karere ka Huye, agaca umutwe umurambo, ndetse akanawutwika. Uyu mugabo yafashwe ku wa 9 Gicurasi 2025, mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza. Amakuru […]

Continue Reading