Rwanda: Abakobwa bagorwa no kubona udutambaro tw’isuku mu mihango

Amakuru Uburenganzira Bw' abana

Abana b’abakobwa bageze igihe cyo kujya mu mihango batuye hirya no hino mu Rwanda batangaza ko batabonera ku gihe udutambaro two gukoresha ngo birinde kwanduza imyambaro.

Hari abahitamo gukoresha udutambaro dusanzwe ariko tukagira ikibazo cyo gutinda kumira ku zuba.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wagenewe kuzirika isuku mu gihe cy’imihango witwa Menstrual Hygiene Day, bamwe muri abo bakobwa batangaje ibibazo bakunze guhura nabyo.

Umwe wo muri Nyamagabe witwa Dosita Mutoniwase yabwiye Kigali Today ko udutambaro bita kotegisi n’isabune byo gukoresha isuku bihenze ku buryo kubibonera hamwe bimugore.

Ati: “Iyo ndi mu mihango biba ari ibihe bitoroshye kuko mbabara mu nda kandi mba mfite n’indi mirimo ngomba gukora, kubihuza bikananira. Ikindi nkatwe tutagira akazi,  kubona amafaranga ya kotegisi ni ibintu bigoye cyane bityo bikaba ngombwa ko twifashisha udutambaro kandi tuba dusaba isuku ihagije. Hari ubwo ukamesa bukarinda bwira izuba ritavuye.”

Undi witwa Yvette na we avuga ko ibikoresho by’isuku bihenze cyane bityo kubyigondera bikaba bitamworohera.

Agira ati: ”Iyo ndi mu mihango ndava cyane kandi kotegisi zirahenze cyane.  Hari izo batubwiye ngo zaje zigura ibihumbi bitanu(Frw 5000) umuntu ashobora gukoresha umwaka wose ariko kuyabonera rimwe ntabwo byanyorohera.”

Mugenzi wabo w’i Rusizi we avuga ko kujya mu mihango ari ibisanzwe ariko bikorohera umukobwa ushobora kwigurira kotegisi bitamugoye.

Uretse izi zikoreshwa kenshi, hari n’izikoreshwa rimwe, ziba mu gapaki kagura amafaranga igihumbi, kakaba gashobora kumara ukwezi kumwe.

Nawe yemeza ko hari abagorwa no kubona utwo dukoresho bitewe n’ubukene bwabo cyangwa ubw’imiryango yabo.

Undi mukobwa yemeza ko hatitawe ku isuku yo mu gihe cy’imihango kandi mu buryo bwiza, byateza abakobwa ibibazo.

Impamvu ni uko umukobwa cyangwa umugore uri mu gihe cy’imihango agomba gukaraba byibura gatatu ku munsi agahindura agatambaro atarindiriye ko kuzura kandi imyenda y’imbere akayanika ku zuba cyangwa se akayitera ipasi.

Ibyo rero hari abo binanira bikabateza ingorane zishingiye k’ukuba umuntu yanukira abandi cyangwa se bigatuma nawe yarwara izindi ndwara.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS igaragaza ko 62% by’indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore ziza mu gihe bari mu mihango,  ahanini bigaturuka ku bwoko bw’ibikoresho by’isuku bifashisha.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango ugamije iterambere ry’urugo by’umwihariko umugore (WEEAT) bugaragaza ko mu Rwanda, 72% by’abakobwa n’abagore badafite ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’isuku byabugenewe byo gukoresha mu gihe cy’imihango kuko bihenda.

N’ubwo hari ibikoreshwa inshuro nyinshi, usanga ngo abenshi badafite amakuru ahagije mu mikoreshereze yabyo.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *