Inzara ikomeje kuzonga abana bo muri Gaza

Amakuru Mu Mahanga

Umuhati wo kugeza ibiribwa ku batuye Gaza biganjemo abana ukomeje gutambamirwa n’umutekano muke uri muri aka gace kuva intambara hagati ya Israel na Hamas itangiye mu Ukwakira, 2023.

Byatumye abana na ba Nyina basonza cyane ku buryo hari impungenge ko abatarishwe n’amasasu cyangwa ibindi, bazazira inzara.

Nubwo kubatabariza bikomeje, nta musaruro ufatika biratanga kuko amakamyo yari yoherejwe muri kariya gace ngo ageze ibiribwa ku bashonje, menshi atashoboye kwinjira mu nkambi.

Ingaruka zabaye iz’uko abana benshi muri iki gice cy’isi gituwe n’abantu benshi kandi ku buso buto, baremba kubera inzara no kutabona imiti ihagije.

Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa UN bishinzwe ubutabazi bivuga ko Gaza ari ho hantu ha mbere ku isi hari abantu bashonje kurusha ahandi kandi biganjemo abana.

Abayobozi muri byo Biro bavuga ko abantu Miliyoni 2.3 bose batuye Gaza bashonje.

Hagati aho, Al Jazeera yanditse ko ingabo za Israel zikomeje kurasa ahantu hari abaturage bigatuma hari abahasiga ubuzima.

Mu bahagwa harimo n’abana, ingabo zayo zigasabwa kureka imfashanyo ikagera mu nkambi igatabara abashonje.

Israel yo ivuga ko itagamije kwicisha abana inzara ahubwo iri gukora ngo abarwanyi ba Hamas batitwaza ko abantu bashonje ngo bisuganye bayiraseho.

Intego yayo ngo ni ugutuma Hamas yemera kurekura abaturage ba Israel yatwaye bunyago kandi igashinja uyu mutwe guhindura abaturage ba Gaza ingabo yo gukinga mu gihe hari ibisasu birashwe aho Hamas yakambitse.

Hamwe muri aho-nk’uko Israel ibyemeza-ni mu bitaro biri muri Gaza.

Intambara hagati ya Israel na Hamas yatangiye tariki 07, Ukwakira, 2023 nyuma y’igitero gikomeye uyu mutwe wagabye muri Israel kikica abantu 1,200 abandi 250 bakajyanwa bunyago.

Israel yahise itangiza intambara ikomeye kuri Hamas no ku bandi bose bayifasha kandi intego yayo ni uko intambara itazarangira itarimbuye uyu mutwe burundu.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *