Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwasabye ababyeyi kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’ingwingira mu bana, kuko muri ako karere imibare igaragaza ko abana bagwingiye bari kuri 28%.
Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire z’abana bato (ECD Day), wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umwana utagwingiye ishema ry’umuryango.”
Uyu munsi wizihirijwe mu Kagari ka Kora, Umurenge wa Bigogwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwagaragaje ko ibipimo biheruka bigaragaza igwingira mu bana bato muri ako karere riri kuri 28%, ari na ho bahera bavuga ko mu bipimo by’imyaka itanu bategereje uwo mubare uzaba wagaragabanyutse.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Simpenzwe Pascal, yasabye ababyeyi gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’umwana, bimurinda kujya mu mirire mibi n’igwingira.
Ati “Babyeyi mudufashe, umwana ni uw’ababyeyi kandi byagaragaye ko aho ababyeyi bafatanya kugaburira umwana atagwingira, bigira uruhare mu iterambere ry’urugo, abana bagakura neza kuko iyo bitari ibyo usanga bagwingira. Kandi natwe tuzakomeza gufatanya namwe guhashya imirire mibi.”
Mu kwizihiza uyu munsi kandi abaturage baganirijwe kuri gahunda z’ingo mbonezamikurire z’abana bato n’imikorere yazo, abana bapimwe imikurire banagaburirwa indyo yuzuye, no gutanga ibikoresho (matera, amashuka) bigenewe ingo mbonezamikurire hagamijwe kunoza serivisi zitahatangirwa.