Urwego rw’Igihugu rushinzwe Guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro, (RTB) rusaba abantu muri rusange kutumva ko amashuri y’imyuga yigwa n’abaswa.
Ibyo byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa RTB,
Eng. Paul Umukunzi ukiyobora asaba abantu bakibyumva gutyo guhindura imyumvire, akameza ko umubare munini w’abize imyuga bahita babona imirimo.
Bimwe mu bishingirwqho ni imibare ya Minisiteri y’Uburezi ivuga ko 80% by’abanyeshuri bose bize amasomo y’imyuga mu mashuri y’igihe gito babona akazi nyuma yo kuyarangiza.
67% by’abanyeshuri barangiza amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y’amezi atandatu gusa barangije kwiga.
Hiyongeraho ko 70% by’abarangiza mu mashuri makuru y’imyuga, Polytechnique, babona akazi nyuma y’amezi.
Eng. Umukunzi avuga ko – bitewe ahanini na gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, (NST2) n’akamaro k’imyuga-,abaturage bakwiye guhindura imyumvire, bakumva ko abize amashuri y’imyuga bakora ibyo batekerezaga ko bikorwa n’abanyamahanga gusa.
Ati: “Birasaba ko duhindura imyumvire tukumva ko amashuri y’imyuga atari ay’abaswa, atari ayo abantu bananiranye, babuze ahandi bajya ahubwo tukumva akamaro kayo.”
intego za NST2 zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, (TVET) ndetse n’amashuri makuru rikajyana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro (VTCs) mu buryo bwo kwigira ku murimo bizongerwa bishyirwe muri buri Kagari mu gihugu hose.
Naho amashuri ya tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro, (TVET) n’amashuri makuru (HLIs) bizakomeza gutezwa imbere hifashishijwe ibikorwa remezo bigezweho ndetse ahabwe ibikoresho bihagije byo guteza imbere imyigishirize y’imibare, Siyansi, ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (STEM) no guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya bijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Eng.Umukunzi yanenze uburyo abanyamahanga badindije ubwenge bw’Abanyarwanda na Afurika bakabereka ko bo nta kintu bavumbura ahubwo bakwiye kwiga amateka yabo n’intambara barwanye n’ibindi.
RTB yatangaje ibyo mu gihe abanyeshuri 4,562 ku wa 29 Gicurasi 2025, bazahabwa impamyabushobozi igaragaza ko barangije amasomo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, (Rwanda Polytechnic).