Abagabo bo mu Karere ka Kamonyi basabaga kwemererwa gushaka abagore benshi ngo bikemure ikibazo cy’amakimbirane yo mu Ngo akururwa n’ubushoreke n’ubuharike, basabwe kurenga irari bagatekereza ku bana bavuka muri ubwo buryo no kubaha uburere bukwiye.
Ikibazo cy’amakimbirane yo mu muryango kigarukwaho nk’imvano rusange y’umuryango udatekanye ariko kigashingira ku bintu bitandukanye bitewe n’Akarere.
Mu Karere ka Kamonyi, giterwa ahanini n’ubusinzi, ubuharike n’ubushoreke bikigaragara mu bice bimwe na bimwe.
Ubwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’abaturage n’abagize Inama Njyanama y’ako Karere mu bikorwa by’Iterambere n’Imibereho myiza, cyatangirijwe mu Murenge wa Runda, bamwe mu bagabo bagaragaje ko bemerewe gushaka abagore barenze umwe cyaba igisubizo ku buharike n’ubushoreke.
Hari uwavuze ko hari abagabo badakozwa ibyo kubana n’umugore umwe, bigatuma bajya hanze, bahabyara abana bikaba intandaro y’amakimbirane adashira.
Yagize ati “Iki kibazo cy’ubushoreke kimaze gufata intera ndende, tugasaba ko Itegeko rigenga umuryango rihinduka umugabo akajya ashaka abagore benshi yatunga”.
Iki gitekerezo cyakiriwe kuburyo butandukanye. Hari abagishyigikiye, ariko hakaba n’abibazaga umubare umuntu yakwererwa gushaka ngo anyurwe, kuko hari n’uwagira abarenze umwe ariko akarengaho akajya hanze.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kamonyi, Musabyimana Marie Goreth, yavuze ko abavuga ibyo ahanini batwarwa n’irari badatekereje ku nshingano za kibyeyi zo kurera.
Ati “Numvishe ko hari umugabo wasabye ko abagabo babemerera gushaka umugore urenze umwe, ibi ntabwo byashoboka kuko baba bakemuye ikibazo cy’irari ry’umubiri bakiyibagiza ko byabangamira uburenganzira bw’abana n’ubw’uwo mugore wa kabiri.”
Kugeza ubu mu Rwanda itegeko ryemerera umugabo gushyingiranwa n’umugore umwe, no ku mugore bikaba uko. Kubirengaho kuri buri ruhande bibyara amakimbirane mu muryango.
U Rwanda ruziririza cyane ubuharike kuva mu myaka myinshi ishize, ndetse bwaragabanyutse cyane kuko bwavuye kuri 12% mu 1978 bugera kuri 1.4% mu 2022. Mu cyaro niho bikorwa cyane kurusha mu mijyi.
Abaturage bo mu byaro nibo bashaka abagore benshi (2.5%) ugereranyije n’abatuye mu mijyi (1.4%).
Hirya no hino ku Isi abahanga mu mitekerereze n’imibereho y’abantu cyane cyane mu 2023 bagiye basohora inkuru mu bitangazamakuru bikomeye bavuga ko gushaka abagore benshi bizaba byemewe n’amategeko mu bihugu byinshi byo ku Isi mu 2050.