Umuyobozi ushinjwa guhohotera abana yasabiwe gufungwa

Amakuru Ubutabera

Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga rwasabiye Umuyobozi w’amasomo wungirije witwa Mitsindo Gaëtan ushinjwa guhohotera abanyeshuri b’abakobwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Iki gihano cyasabwe kuri uyu wa 27, Gicurasi, 2025 mu iburanisha ryabereye ku rukiko rwanditswe haruguru.

Mu gusobanura impamvu zikomeye bushingiraho bumusabira gufungwa iyo minsi, ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye ku buhamya n’ibimenyetso bufite bigaragaza ko Mitsindo Gaëtan ‘yakoreye’ ihohotera abakobwa biga muri GS Kabgayi B.

Mu bimenyetso bufite, hari ubuhamya bw’umukobwa uvuga ko yahohotewe ubwo yari yaraje kwimenyereza umwuga hamwe na bagenzi be.

Uwo mukobwa avuga ko yahohotewe mu buryo burimo no gukangishwa ko azimwa amanota, akemeza ko uwo muyobozi yamuhozaga ku nkeke.

Umushinjacyaha yagize ati: “Turasaba Urukiko ko rufunga Mitsindo iminsi 30 y’agateganyo.”

Ku ruhande rwe, Mitsindo Gaëtan ahakana ibyo aregwa, akemeza ko ibyo ashinjwa ari akagambane yakorewe n’ubuyobozi bw’ikigo akorera butamushaka.

Yongeraho ko afite amakuru y’uko hari abashyizweho igitutu ngo bamushinje.

Yabajijwe niba inyandiko isaba imbabazi Ubuyobozi bw’Ishuri ku byaha by’ihohotera ashinjwa atari iye, avuga ko yayanditse ashyizweho igitutu kubera ko yabonaga aramutse yinangiye yatakaza akazi.

Inteko iburanisha yamubajije ibimenyetso bifatika afite byemeza ko ashinjwa ari akagambane, asubiza ko uwamuhaye ayo makuru yabimubwiye nyuma gato y’ifatwa rye.

Icyakora avuga ko hari umunyeshuri wimenyerezaga umwuga umushinj akumusoma no kumukorakora, kandi ko ibyo bari babyemeranyijeho.

Yunzemo ko uwo mukobwa ari we byaturutseho.

UMUSEKE uvuga ko Mitsindo yasabye urukiko kudaha agaciro imvugo y’abatangabuhamya ahubwo rwamurekura agataha kuko aho atuye hazwi bityo ko atacika ubutabera.

Urukiko rwamubajije icyo avuga ku bindi byaha Ubushinjacyaha bumushinja harimo no kuba hari umunyeshuri w’umukobwa yahaye amanota atatsinze, avuga ko ubuyobozi aribwo bwamuhatiye kuyamuha arabikora.

Umwunganizi we mu by’amategeko Me Rubasha Ignace avuga ko inyandiko z’abatangabuhamya Ubushinjacyaha zikoreshwa zigamije guha umugisha inama zakozwe n’Ubuyobozi bw’Ishuri mbere y’uko izo nyandiko zishinja umukiliya we zikorwa.

Yavuze ati: “Ndifuza ko Mitsindo yakurikiranywa ari hanze wenda agatanga ingwate y’icyangombwa cy’inzu kuko ifite agaciro ka Miliyoni Frw 30.”

Urukiko ruvuga ko rugiye gusuzuma ibyo Ubushinjacyaha, Umuyobozi w’amasomo n’Umwunganizi bavuga bukabihuza n’ibyo amategeko ateganya, maze isomwa ry’Urubanza rikazaba Taliki 03 Kamana 2025 saa ine za mu gitondo.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *