Hari ubushakashatsi buherutse kwerekana ko 40% by’amashuri yo mu Rwanda atagira ibyumba byo gusomeramo.
Ingaruka zabyo ni uko abana batabona aho bakorera ubushakashatsi, ntibasome ibirenze ibyo abarimu babigishije.
Bigira n’ingaruka ku mitegurire y’amasomo agenewe abanyeshuri bityo abarimu ntibatange ubumenyi busesuye.
Abashakashatsi baherutse kubwira Kigali Today mu kiganiro bita EdTech ko ari ngombwa ko buri shuri rigira icyumba nk’icyo kandi kirimo na murandasi.
Muri icyo kiganiro haganiriwe kandi ku mbogamizi zibangamira ikoreshwa ry’amasomero n’amasomo akurwa kuri murandasi n’ibyakorwa ngo bikemurwe.
Kuva Leta y’u Rwanda ishyiraho gahunda yo gukangurira ababyeyi kohereza abana ku ishuri, kubaka ibyumba byinshi by’amashuri no kugaburirira abana ku ishuri, byazamuye ubwitabire bw’abana biga.
Ibyo bisubizo byatumye havuka ibindi bibazo birimo kongera umubare munini w’ibyumba abana bigiramo banasomeramo na murandasi yo gukoresha.
Icyakora u Rwanda rushimirwa ko uwo muhati watanze umusaruro n’ubwo urugendo rukiri rurerure.