Rwanda: Hagiye Kujyaho Ubwishingire Bw’Umwana Bukozwe Na Leta

Amakuru Ijwi ry' Abana

Umwe mu myanzuro itandatu yaraye ifatiwe mu Nama y’Abaminisitiri, uvuga ko iyi Nama yemeje Iteka rya Minisitiri ryerekeye Ubwishingire bw’umwana bikorwa na Leta no kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga.

Ni Iteka rishobora kuzaba igisubizo ku kibazo cy’abana bakeneye abababera ababyeyi kugira ngo bakure bitaweho nk’uko amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga abigena.

Muri iyo nama y’Abaminisitiri hemerejwemo andi masezerano arimo n’iryo gutwara abantu n’ibintu mu ndege hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu 12.

Perezida Paul Kagame niwe wayiyoboye.

Inyandiko yerekana ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *