Ubuyobozi bw’ingabo za Israel mu gice cy’Amajyepfo bwanzuye ko hatangizwa iperereza ryo kumenya uko byagenze ngo igitero ziherutse kugaba muri Gaza kice abana bavurirwaga mu bitaro byitwa Khan Yunis.
Ni abana icyenda bahitanywe n’icyo gitero, bose bakaba ari abana b’umugabo umwe usanzwe ari dogiteri.
Hashyizwemo ndetse n’umusirikare mukuru uzayobora itsinda rizakora iryo perereza, uwo akaba afite ipeti rya Brig Gen.
Uruhande rw’ingabo za Israel ruvuga ko mbere yo kugaba kiriya gitero habanje ibikorwa byo gucungira hafi abarwanyi ba Hamas bari bafite indake muri biriya bitaro.
Abajyanama mu by’amategeko mu ngabo za Israel nibo bemeje ko icyo gitero kigabwa, abandi basirikare bakuru barabyemeza.
Itangazamakuru mpuzamahanga rivuga ko ubwo kiriya gitero cyagabwaga, Nyina w’abo bana yari ahari, umugabo we yasigaye mu rugo.
Israel ivuga ko itari bubure kurasa bariya barwanyi ba Hamas kuko yari imaze igihe kirekire ibacungira hafi, izi aho baturuka n’aho bataha.
Nyuma yo kubona ko igihe nyacyo kubarasa kigeze, nibwo icyemezo kurasa hariya cyafashwe, igisasu kiragenda kirabahitana.
Icyakora hatangijwe iperereza ngo herebwe niba nta makosa yakozwe muri ibyo byose.