Gicumbi: Umwana yagiye kurya ku ishuri atize arahakubitirwa arapfa

Amakuru Uburezi

Umwana w’imyaka 13 wo ku Ishuri rya G.S Rumuri riherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Miyove yitabye imana nyuma yo kugwa mu muferege ahunga bagenzi be bamukubitaga, bamuziza ko yaje gufatira ifunguro ku ishuri kandi ataje kwiga.

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere wa tariki ya 26 Gicurasi 2025, nibwo iyo nkuru yacicikanye ko umwana w’imyaka 13 mu Karere ka Gicumbi ku Ishuri rya G.S Rumuri yitabye Imana.

Mu iperereza ry’ibanze ushinzwe amasomo muri iki kigo yavuze ko nyakwigendere yakubitiwe mu ishuri n’abanyeshuri kuko yari aje kurya kandi atize. Abanyeshyuri bo bavuze ko bahawe amabwiriza yo kumukubita n’umwarimu wabo.

Amakuru avuga ko uwo mwana yirutse ahunga akagwa mu muferege unyuramo amazi ava ku mashuri ufite uburebure bwa Metero 1.5 bw’ubujyakuzimu.

Umuyobozi wa karere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yahamirije Ijamboryumwana iby’ayo makuru avuga ko hataramenyekana icyateye urwo rupfu.

Yagize ati “Niko byagenze ngo abana bapfuye ibyo kurya. Ni ukuvuga ngo uriya mwana wapfuye ntago yari yaje kwiga, amasaha yo kurya ageze aza gusangira n’abandi kandi ngo iyo utize ntago bagushyira mu mibare y’abarya, bagenzi we baza kubishwaniramo gutyo. Umwana asohokana ibyo yari afite abandi baramukurikira agwa mu muferege ufata amazi agwa muri sanimetero 40 kumanuka.”

Yakomeje agira ati ” Twihutiye kujya ku kigo guhumuriza abana no kubaha n’ubutumwa no kujya guhumuriza umuryango nicyo twihutiye gukora.”

Umurambo wa nyakwigendera wagejejwe ku Kigonderabuzima cya Miyove, ariko nta bikomere ugaragaza usibye mu gatuza bikekwa ko yaba yakubise hasi ahunga.

Amakuru avuga ko wajyanywe gukorerwa isuzuma muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetao bya gihanga bikoreshwa mu butabera ngo hemenyekane icyamwishe.

Munezero Jeanne d’Arc

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *