Abanya-Palestine 54 biganjemo abana baguye mu bitero b’indege Isarel yagabye mu bice bitandukanye birimo ishuri rya Fahmi Al-Jargawi ryari ricumbikiye abakuwe mu byabo n’intambara.
Iryo shuri ricumbiye abantu amagana bakuwe mu byabo n’intambara mu mujyi wa Beit Lahia, wugarijwe n’ibitero by’ingabo za Israel.
Hari abaganga bo mu bitaro byakiriye abo bana bakomeretse babwiye itangazamakuru imirambo igera kuri 20 ari yo yabonetse kandi yiganjemo iy’abana bari bakomeretse cyane n’abahiye ku buryo bukomeye barashwe na kajugujugu za Israel.
Uruhande rwa Israel rwo ruvuga ko biriya bitero byari bigamije gusenya ahantu yari yabonye ko hahindutse ibiro byakorwagamo n’abayobozi bakuru ba Hamas.
Ubuvugizi bw’izi ngabo buvuga ko zari zifite amakuru ko aho hantu hari hari gutegurirwa ibitero ku baturage ba Israel cyangwa ku birindiro zabyo.
Uretse ibisasu Israel ivugwaho gukoresha muri iyi ntambara, inavugwaho kwicisha inzara abana babayo binyuze mu gukumira ko bagerwamo n’imfashanyo y’imiti n’ibiribwa.
Hamas yahombeye muri iki gitero kuko cyahitanye umuntu wayo ushinzwe ubutasi witwaga Mohammad Al-Kasih, wapfanye n’abana be n’umugore we.
Ingabo za Israel zatangaje ko mu gihe cy’amasaha 48 zimaze kugaba ibitero bigamije gusenya ahantu 200 mu bice zizi neza ko bikoreshwa na Hamas.