U Burusiya: Ibitero byahitanye abasaga 10 barimo abana

Amakuru Mu Mahanga

U Burusiya bwongeye gutera ibisasu byinshi muri Ukraine, byibasiye Intara zitandukanye mu gihugu hose bisiga bihitanye ubuzima bw’abantu 12 barimo abana batatu.

Ibyo bitero byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ubuyobozi bwa Ukraine bwo duce twagabwemo ibitero bwavuze ko abantu 12 bapfuye abandi benshi bagakomereka.

Ibyo bitero bibaye nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv hagabwe ibindi bitero bikomeye byavuzwe ko ari byo bikaze kuva intambara yatangira.

Ibyo bitero bikomeje kwiyongera mu gihe ibiganiro bigamije amahoro ku mpande zombi u Burusiya bwagaragaje ubushake buke ariko Perezida wa Amerika Donald Trump akaba yaravuze ko azabigiramo uruhare akibonanira na Putin.

Bibaye kandi hashize igihe gito habaye ibiganiro byahurije impande zombi i Jeddah, muri Arabiya Sawudite bisabwe na Perezida w’u Burusiya ariko akanga kubyitabira ku munota wa nyuma bigatuma na mugenzi we wa Ukraine wari wahageze ashaka abamuhagararira.

Perezida Zelensky yahise atangaza ko ibyo bigaragaza ubushake buke bw’u Burusiya mu gushakira amahoro impande zombi.

No muri Werurwe u Burusiya bwari bwemeye ibiganiro by’amahoro nyuma yo guhagarika ibitero bwagabaga ku bikorwa remezo n’ingufu z’amashanyarazi za Ukraine.

Mbere y’ibiganiro byo muri iyi Gicurasi u Burusiya bwongeye kugaba ibitero by’indege zirenga 100 zitagira abapilote muri Ukraine nyuma y’uko agahenge k’amasaha 72 kari karumvikanyweho kari karangiye.

Icyo gihe The Moscow Times yatangaje ko Kyiv yavuze ko indege z’u Burusiya 108 zitagira abapilote zaraye zibarasheho ndetse biba, mu gihe  Perezida Putin yirengagije agahenge k’iminsi 30 yari yasabwe n’u Burayi na Amerika.

Perezida Putin aherutse gutangaza ko kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2022, Moscow igenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine ariko harimo n’agace ka Crimea kafahwe 2014.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *