NESA yatangaje ingengabihe y’ibizamini bya leta bisoza buri cyiciro

Amakuru Uburezi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko ibizamini bisoza amashuri abanza, icyicro rusange (Tronc Commun) n’ayisumbuye bizakorwa hagati ya taliki 30 Kamena birangire ku wa 18 Nyakanga 2025.

Mu kiganiro na RBA kuri iki Cyumweru, Umuyobozi mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yavuze ko imyiteguro imeze neza atangaza amatariki buri cyiciro kizakoreraho.

Yavuze ko Ibizamini bisoza amashuri abanza bizatangira ku wa 30 Kamena birangiye ku italiki 3 Nyakanga naho ibisoza icyiciro rusange (Tronc Commun) n’ibisoza amashuri yisumbuye bikorerwe rimwe kuva ku italiki 9 kugeza kuri 18 Nyakanga 2025.

Ati “Imyiteguro igeze kure ntakibazo nkuko buri mwaka dukoresha ibizamini bya leta ndetse byaranatangiye. Bariteguye rwose ni ibisanzwe. Amashuri arabimenyereye ababyeyi barabizi, aho mvugira aha ntakibazo na kimwe imyiteguro imeze neza.”

Yasabye ababyeyi kuba abana hafi, cyane cyane abari mu myiteguro bakabahumuriza babarinda kuzagira igihunga.

Ati: “Abana bakwiye kwitegura neza ibizamini bya Leta no kwirinda igihunga. Ni isuzuma nk’ayandi basanzwe bakora.”

Uretse ibizamini byanditse biteganyijwe kuri ayo matariki, ibyiciro bikora ibizamini ngiro byo byatangiye tariki 19 Gicurasi biteganyijwe ko bizarangira kuri 6 Kamena 2025.

Birimo gukorwa n’abanyeshuri biga Imyuga n’ubumenyingiro, uburezi, abafasha abaforomo n’abiga Ibaruramari.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *