Madamu Jeannette Kagame yasabye Inkubito z’Icyeza kwirinda uwagerageza kubashuka abizeza ko hari ubundi buzima n’iterambere yabagezaho mu buryo bworoshye, ahubwo bagaharanira gukomeza gukorana umurava no gutsinda neza kuko aribyo bizabageza ku nzozi zabo.
Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025 ubwo yatangaga ibihembo ku Nkubito z’Icyeza icyiciro cya 20 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa.
Inkubito y’Icyeza ni gahunda y’Umuryango Imbuto Foundation yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005, hagamijwe gushimira abana b’abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza kugeza ku yisumbuye.
Kuva iyo gahunda itangiye, abayinyuzemo byabongereye imbaraga zo gukora cyane bibafasha kugera kure. Ubu bari gutanga umusanzu mu kubaka igihugu mu nzego zitandukanye, bamwe ni abaganga abandi ni abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse hari n’abatangiye urugendo rw’abikorera no guhanga udushya.
Madamu Jeannette Kagame yabasabye ko ubumenyi bahawe babukoresha neza bakabubyaza umusaruro uko bikwiye ndetse bagakomeza gufatanya hagati yabo.
Ati “Ni koko muri ishema ry’abakobwa mukaba n’ishema ryacu ababyeyi n’abarezi banyu. Abenshi muri mwe bamaze kuba bakuru mu mirimo itandukanye ndetse hari na byinshi mwatangiye gukora no gukomeza gufatanya hagati yanyu. Iyi sabukuru y’imyaka 20 tuyizihize tunatekereza aho itaha ikwiye kuzadusanga.”
Yerekanye ko abakobwa bonyine badashobora kugera ku iterambere igihugu cyifuza bityo ko bigomba kujyana no kubakira ubushobozi abana b’abahungu.
Ati “Ikwiye gusanga dufite abakobwa n’abahungu ari na bo babyeyi b’ejo, ari Abanyarwanda bashoboye, basobanutse kuko twasobanukiwe ko kurera abato bacu neza atari bo gusa bigirira akamaro ahubwo ari inyungu z’umuryango. Ni yo mpamvu n’abana b’abahungu bakeneye guherekezwa no kugirwa inama kugira ngo batere imbere mu bumenyi, mu mico no mu myifatire.”
Yemeje ko gutanga ishimwe bizakomeza gutera imbaraga abana b’abakobwa abasaba gukomeza kwitwara neza no kugira amakenga.
Ati “Mugire amakenga mwirinde igihe cyose mwumvise hari ubereka ko hari ubundi buzima n’iterambere yabagezaho mu buryo bworoshye cyane cyane iyo ari amakuru atizewe. Mukomeze mukorane umurava mutsinde neza mugamije kugera kure hashoboka.”
Yagaragaje kandi ko gutsinda gusa bidahagije, abasaba guharanira ko amasomo biga akwiye kujyana n’aho Isi igana ndetse n’imirimo ikenewe ku isoko nk’amasomo ya siyanse, aya tekinike, imyuga n’ubumenyi ngiro.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yagaragaje ko abana b’abakobwa bafite amahirwe angana n’ay’abahungu butandukanye no mu myaka yo Hambere.
Ati “Uyu munsi umwana, umugore ntabwo akireberwa mu guteka, ntabwo akireberwa mu gufata neza umugabo, arareberwa icyo afite mu mutwe, mu bushobozi, icyo akora kandi birashoboka. Perezida wa Repubulika ahora atwibutsa ko nta terambere ryashoboka, umugore asigaye inyuma.”
Guhera mu 2005 Imbuto Foundation imaze guhemba abarenga 7600 muri gahunda yo gushimira Inkubito z’Icyeza. Kuri iyi nshuro hazahembwa abarenga 471.
Mu banyeshuri barenga miliyoni eshatu biga mu mashuri abanza, abakobwa bangana na 50.5%, abahungu bakaba 49.5% mu gihe abiga mu yisumbuye abakobwa ari 60% abahungu bakaba 40% ariko abitabira amashuri ya Kaminuza abakobwa ni 36% na ho abahungu bakaba 67%.

Twarabanye Venuste