Akarere ka Rusizi karashima uruhare rw’amarerero mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamira bwo mu 2020 bugaragaza ko igipimo cy’igwingira mu bana bo muri Rusizi cyari ku kigero cya 30%.
Icyakora ubu imibare itangwa n’Akarere yerekana ko bagabanyutse bagera kuri 18.5% mu mwaka wa 2025.
Igikorwa cyo gusuzuma no kwishimira uruhare amarerero yagize mu kugabanya igwingira mu bana cyabereye mu Kagari ka Mashyuza, Umurenge wa Nyakabuye muri Rusizi.
Ababyeyi bakitabiriye babwiye itangazamakuru ko amarerero yagize uruhare rugaragara mu kuzamura imirire myiza y’abana babo kandi kimwe mu bibyerekana ni uko ngo abana babo bitwara neza bikagaragaza ko n’ubwonko bwabo bukora neza.
Kakuze Bélancile ni umubyeyi, ufite umwana mu irerero ryo mu Mudugudu wa Nyakivomero, Akagari ka Mashesha, Umurenge wa Gitambi.
Yabwiye UMUSEKE ati: “Mu rerero batwigisha uko dutegura indyo yuzuye n’isuku y’abana. Mfitemo umwana kandi iyo ndebye imikurire ye n’abandi banjye batarigiyemo mbona bitandukanye. Njya mu mirimo nkabona aho musiga akarya akanywa. Abatarabyumva mbagira inama yo kubyumva no kubikora babikunze.”
Undi wo mu Mudugudu wa Kankuba, Akagari ka Mashesha, Umurenge wa Gitambi nawe avuga ko ahafite abana babiri.
Ati: “Mu irerero rya VUP mfitemo abana babiri. Ibyiza byo kuba baririmo ni byinshi cyane kandi biragaragara. Abana baracangamuka bagashobora no kubana neza n’abandi. Ndashishikariza ababyeyi gushyira abana mu irerero, biradufasha, umwana akajijuka mu mutwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukakalisa Francine avuga ko akarere ke gafite intego yo guca burundu imirire mibi n’igwingira ariko agasaba ubufatanye bw’ababyeyi ngo bizagerweho 100%.
Ati: “Intego y’Akarere ni uguca burundu imirire mibi n’igwingira. Turasaba ababyeyi kujyanamo twese, kumva akamaro ko kuzana abana mu marerero bakanabyitabira. Nibamara kuhabageza nitubakenera tubabone nidukenera n’uruhare rwabo turubone bitabire n’amahugurwa tubaha”.
Amarerero afite uruhare mu burere bw’abana, kurwanya imirire mibi no gukangura ubwonko bwabo. Mu Karere Rusizi habarurwa amarerero 1223 arimo abana 61,091.