Abarangije amasomo mu ishuri ry’amategeko, ILPD, riri mu Karere ka Nyanza biyemeje gushinga Ihuriro ryo kuziba icyuho mu byagaragaye ko bibangamira uburenganzira bw’abana igihe bajyanywe mu nkiko.
Ni amasomo yahabwaga impuguke mu mategeko, zahugurwaga ku burenganzira n’amategeko arengera abana ngo babone ubutabera.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 23, Gicurasi, 2025 nibwo abigaga muri iri shuri bagiranye ubusabane n’ubuyobozi bwarwo, abo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ndetse n’abo mu Kigo cy’igihugu kita ku mikurire y’abana, NCDA.
Mukamana Monique ukora mu kigo NCDA avuga ko we na bagenzi be bahuriye muri ririya huriro biyemeje kuzakorera ubuvugizi abana bakeneye ubutebera kugira ngo babuhabwe.
Avuga ko ubwo butabera buzaba bugamije kuziba icyuho gikunze kugaragara iyo abana baregwa mu nkiko cyangwa imanza ziburanwa n’abantu bakuru ziba zishobora kugira ingaruka ku bana mu buryo runaka.
Mukamana: “Iyo umwana akoze icyaha aba agomba kuburanishwa nk’umwana nyine. Nk’igihe yahohotewe, kumujyana mu rukiko hari abantu bakuru gusa n’uwamuhohoteye akaba amuruta aratinya. Hagomba kubaho icyumba kiburanishirizwaho abana.”
Hejuru y’uko hagomba kubaho icyumba abana baburanishrizwamo, hagomba no gushyirwaho uburyo butuma umwana yisanzura mu kuvuga ibyo atekereza, mu gutanga ubuhamya no kuvuga uko yahohotewe n’ibyo yiboneye cyangwa yiyumviye.
Imbogamizi ikunze kugaragara muri iki gihe ni uko usanga abana baburanishirizwa mu byumba bisanzwe byaragenewe abantu bakuru.
Indi ngingo abiga amategeko bari kureba uko yanozwa ni ukugena, bishingiye ku mategeko, aho abana bagomba kuba igihe ababyeyi babo bahanye gatanya.
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Karimunda M.Aimé uyoboke, yavuze ko kugira ihuriro ry’impuguke mu by’uburenganzira bw’umwana bizaba ari umusanzu ukomeye.
Ati: “Kuba abarangije amasomo ku butabera bw’umwana n’abandi bakiga bagiye gukorera hamwe bizatuma baba umusemburo w’impinduramatwara mu burenganzira n’ubutabera bihabwa abana. Twese duhura n’abana ariko icyo abo baturusha ni uko bakora ibyo bazi mu kurengera abana b’igihugu cyacu”.
Umuyobozi ushinzwe kurengera umwana mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku bana, UNICEF-Rwanda, Léon Muwoni yavuze ko urwego rw’ubutabera mu Rwanda rwubatse neza ariko ko ubuhabwa abana bukirimo ibyuho.
Kimwe muri ibyo byuho ni uko hari aho imiburanishirize y’umwana iba isa n’ikurikizwa iyo ari umuntu mukuru, akongeraho ko hataraboneka uburyo bundi bwo kubagorora butari ukubafunga.
Kuri we, ngo niyo mpamvu UNICEF ikorana na ILPD mu kurera abanyamwuga bajya ku isoko ry’umurimo bagakorera ubuvugizi umwana agahabwa ubutabera bwuzuye.
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Nteziyaremye Alphonse, yavuze ko u Rwanda rushyira ingufu mu gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko kandi ko ibyiciro byihariye birimo abagore, abana n’abafite ubumuga byitabwaho byihariye.
Nyuma yo kwemeza gushinga iryo huriro hazakurikiraho gutegura uko rizaba riyobowe n’indi miterere yaryo kugira ngo ritangire gukora.