U Bwongereza: Gutunga telefoni ku bana bihangayikishije abarimu

Amakuru Mu Mahanga

Mu Bwongereza abarimu b’ahitwa Belfast basaba ababyeyi kureka guha abana telefoni kuko kuyitunga ukiri umwana wiga mu mashuri abanza ari bigira ingaruka nyinshi.

Abarezi bo muri bigo 14 byo muri aka gace basabye ababyeyi kuzirikana ko umwana muto aba afite ubwonko bugikura,  butaragira ibya ngombwa byatuma bwihanganira urumuri rwinshi rw’ibyuma by’ikoranabuhanga.

Ni ubwonko kandi buba budashobora kwihanganira kumara igihe kirekire bureba amashusho cyangwa ibindi bintu bigargara kuri za mudasobwa cyangwa telefoni zikoresha murandasi.

Abarimu bavuga ko bagenzuye basanga abana batangira guhabwa telefoni bakiri bato cyane kandi ngo iki ni ikibazo kiri kugaragara ku bana benshi uko iminsi ihita indi igataha.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Ofcom bwagaragaje ko ku bana bagejeje ku myaka irindwi, muri bo baba batunze telefoni yabo bwite.

Muri kiriya gihugu, umwana watsinze ikizamini iwabo bamuhemba telefoni igezweho.

Umwe muri bo witwa Sophie yabwiye BBC ko iwabo bayimuhaye kuko babonaga ko kuba yitwaye neza akwiye kuyihembwa rwose.

Avuga ko nubwo ayitunze, atajya ayikoresha ku mbuga nkoranyambaga ahubwo ayikoresha ngo aganire na bagenzi be, babwirane aho baherereye n’uko bamerewe.

Ikibazo ababyeyi bo mu Bwongereza bavuga ko bafite, no muri Ireland ya Ruguru nabo bahanganye nacyo.

Minisitiri w’uburezi muri iki gihugu witwa Paul Givan aherutse gusaba ababyeyi kwirinda ko abana babo bakoresha teledoni mu minsi y’amasomo.

Mu Bwongereza ababyeyi basabwa ko byibura umwana agomba guhabwa telefoni afite imyaka 14.

Abarimu babwira ababyeyi ko abana aria bantu baba batagomba gukoresha telefoni kuko kuyikoresha biba bizagira ingaruka ku bwonko bwabo mu gihe kizaza.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *