Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwizihize umunsi mukuru wa Malayika Murinzi, Ikinyamakuru Ijamboryumwana twasuye Malayika Murinzi, Nyabuhoro Regine utuye mu Mudugudu wa Kabuhunde ya Mbere, Akagali ka Kagugu Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Inkuru mpamo ni uko atari abana gusa bungukira muri gahunda ya Malayika Murinzi ahubwo n’ababyeyi bayironkeramo ibyishimo bitangwa n’abana bemeye kurera.
Nyabuhoro Regine ni umubyeyi wari usanzwe afite abana babiri bakuru yabyaye bari hagati y’imyaka 20 na 30.
Mu Ugushyingo 2020 nibwo, yakiriye abana babiri b’inkurikirane kugira ngo abarere, ababere umubyeyi bamubere abana. Icyo gihe nibwo yari afashe izina rya Malayika Murinzi.
Yabakiriye umuto afite imyaka 3 n’amezi atanu umukuru afite Itanu n’amezi Atanu.
Umuto cyane yahise amutangiza amashuri y’incuke abijyanisha no kumwitaho byihariye kuko yari afite ikibazo cy’imirire mibi, undi amutangiza abanza. Gusa kwiga byari bigoye kubera ubuzima bari bavuyemo bwabahungabanyije.
Kugeza ubu ntabwo bombi bazi aho bari batuye ntanubwo bazi amazina y’ababyeyi babo cyakora uko bagenda bashyikirana bagenda bagira ibyo bibuka bakabimuganirira nk’umubyeyi ubahora hafi.
Nyabuhoro avuga ko ari abana bakurana imico myiza no gukunda abagize umuryango wabakiriye, cyane ko bazi ko ababyeyi babo babataye.
Ati “Ubu ni abana beza, ni abana naratira umuntu uwo ariwe wese. Ni abana aho bigeze buri wese yabafata akabashobora kuko bafite ikinyabupfura.”
Baherutse kumubwira ko icyo bibuka ari uko Se yabasize ku rusengero akababwira ko agiye kugura amandazi ariko ntagaruke.
Kuri ubu abana bamwita mama wabo kandi bamubwira ko ntahandi bashobora kujya bagomba kugumana na we akabafasha kugera ku nzozi zabo.
Ati “Uko bagenda bakura rero bagenda banyegera. Kuko umwana utabyaye biragoye ko aza ngo aguhamagare Papa cyangwa se Mama […] ariko sinzi ukuntu byagenze najya mva ku kazi abana bakampobera. Nkabona ko nabo bahindutse nanjye bituma ndushaho kubegera.
Bademyemo icyizere abana bakajya bampobera nkumva ni abana banjye, nanjye nkabahobera. Nimugoroba tugasenga Mugitondo nkababaza uko baramutse, rimwe na rimwe naba ndi mu rugo ngiye kuryama Kumanywa nkababwira ngo baze turyamane. Bakabyuka bishimye bakavuga ngo Mama! Ndumva aho ariho ako kantu katurutse ko kumbwira ngo Mama noneho turanezerewe. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi banyita Mama.”
Mu 2007 nibwo Umuryango Imbuto Foundation, washyizeho gahunda ya Malayika Murinzi hagamijwe ko umwana wagize ikibazo cyo kuba atakiri kumwe n’uwamwibarutse agira undi umwitaho akamubera umubyeyi.
Mu 2015, ubushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’igihugu bwerekanye ko hari ba Malayika Murinzi bagera ku 4,158. Ni mu gihe mu 2024 bari 3,226 bakaba barera abana bari munsi y’imyaka 18.
Twarabanye Venuste