Pakistan: Imodoka yari ijyanye abana ku ishuri yagabweho igitero

Amakuru Mu Mahanga

Imodoka yari ijyanye abana ku ishuri riherere mu Ntara ya Balochistan mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Pakistan yagabweho igitero abantu batanu barimo abana batatu bahita bapfa abandi 38 barakomereka.

Iyi modoka yari itwaye abanyeshuri 46 bari bagiye ku ishuri rya Army Public School ryo muri Khuzdar, Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko kiriya gitero cyagabwe mu gihe abana bazaga kwiga, kikaba cyari kigambiriye nk’uko Al Jazeera ibyemeza.

Umuyobozi wa Khuzdar iryo shuri ribarizwamo, Yasir Iqbal Dashti yagize ati: “ Bisi y’ishuri isanzwe ari iy’ikigo kitwa Army Public School yari izanye abana kwiga Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo yaturikirizwagaho igisasu n’umwiyahuzi”.

Ingabo za Pakistan zavuze ko uwakoze biriya asanzwe akorana n’igisirikare cy’Ubuhinde, icyakora nta bihamya yatanze bishyigikira ibyo avuga.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Minister Shehbaz Sharif yamaganye icyo gitero, na we yemeza ko Ubuhinde bukiri inyuma.

Yasabye ababyeyi b’abo bana kwihangana no gukomera kandi abasezeranya ko igihugu kizababa hafi.

Ntacyo Guverinoma y’Ubuhinde iratangaza kubyo ishinjwa na Pakistan.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *