Hari abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko amatungo borojwe binyuze mu mushinga witwa PRISM, yabafashije gukura abana babo mu mirire mibi ndetse bakikura mu bukene muri rusange kuburyo bafite icyizere cyo kutazasubira inyuma.
Aba baturage babwiye Ijamboryumwana ko icyabafashije kugabanya ubukene n’imirire mibi mu miryango yabo ari amatungo magufi borojwe n’uwo mushinga uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na RAB.
Ahishakiye Joel wo mu Murenge wa Gahunga akaba ufite ubumuga bw’ingingo bwaturutse ku mpanuka yakoze akaba abumaranye imyaka 17, avuga ko yari ageze aho ajya gusabiriza ku muhanda kubera ubuzima bubi yari abayemo.
Yagize ati” Bampaye inkoko icumi zikajya zitera amagi nkayagurisha asigaye nkayaha abana bakarya ndetse nkababagira n’inyama y’inkoko nkabaha nyuma nguramo intama enye n’izindi nkoko ubu ngize inkoko 20 naguzemo n’imirima, ariko kuko ntabashaga kujya guhinga madamu yajya mu murima nkasigara mu rugo nita ku matungo nkatunganya n’ifunguro ry’abana, namenye uko bategura iryo yuzuye abana ntibakibarizwa mu mirire mibi. Kubera ubukene babiri bari mu mutuku ariko ubu bavuyemo”
Akomeza ati” Korora byamfashije kwishyurira abana amashuri ubu ntawe bakirukana, haba abiga mu yisumbuye biga babayo cyangwa mu abanza, mbasha kugura ubwisungane mu kwivuza mu muryango wanjye kandi mbere bitarabagaho ubu navuguruye n’inzu mbamo byose bivuye ku bworozi bw’inkoko”.
Nyiragasanzwe Beatrice wo mu kagari ka Kagiriro wo mu murenge wa Cyanika, na we ati” Kuva natangira korora nibwo navuye mu buzima bubi narindimo, umushinga wa Prism wampaye ingurube imwe ibwaguye bwa mbere yambwaguye ibyana umunani nitura bibiri nsigarana 6, ndabigurisha nguramo indi imwe asigaye nyaguramo akarima ntangira no kwita ku bana, mbere naryaga naciye inshuro kuko nta karima nagiraga, ariko ubu mfite itatu mbona ifumbire ku buryo bunyoroheye nkahinga, nkeza nkagurisha nkabasha no kwatisha iyindi mirima, nkita ku abana banjye.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptitse, yashimiye umushinga Prism avuga ko ari umushinga ufatiye runini Akarere, kuko hari byinshi bakoze byafashije abaturage kuzamura imibereho yabo.
Ygize ati” Kuva abaturage bahabwa amatungo magufi ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato ryaragabanutse mu buryo bugaragara, nk’ubu twajyaga tugira ikibazo cyo kubona amagi muri za ECD hirya no hino mu Karere kacu ka Burera ariko cyarakemutse, ubu abana basigaye babona amagi ndetse n’abaturage basigaye babona aho bayagurira hafi”
Visi meya yakomeje ati” Intego bafite kuri ubu ari iyo kugabanya igwingira kugeza aho nta mwana n’umwe wongera kugaragara mu mirire mibi, kuko ababyeyi bahuguwe mu mugutegura indyo yuzuye gukora akarima kigikoni no gutera ibiti by’imbuto bivagwa n’imyaka, ibi byose byigishwa abakuze ndetse n’abana”.
Imiryango 162 yahawe ingurube 524, imiryango 408 yahawe intama 816, imiryango 153 yahawe ihene 816, naho imiryango 10,620 yahawe inkoko..
Muri aka Karere kandi hanubatswe isoko rya kijyambere rigenzweho ryo mu murenge wa Gatebe ribahuza n’umurenge wa Kivuye ry’amatungo, ibagiro rw’ingurube riri mu murenge wa Butaro ndetse n’ivuriro ry’amatungo ibi byose byazamuye iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Munezero Jeanne d’Arc