Nyanza: Abanyeshuri 16 bigaga mu wa Gatandatu birukanywe burundu

Amakuru Uburezi Uncategorized

Abana bigaga mu mwaka wa Gatandatu mu ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS riri mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza birukaniwe rimwe bashinjwa ubusinzi.

Ubuyobozi bw’Iki kigo bwabwiye UMUSEKE ko abo banyeshuri basohokaga ikigo banyuze ahatemewe, bakajya kunywa inzoga bagasinda kandi ntibambare imyambaro y’ishuri.

Abirukanywe ni abahungu 10 n’abakobwa batandatu.

Jerome Mbiteziyaremye uyobora ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS avuga ko abo banyeshuri bihanganiwe kenshi ubundi bagahanwa hizewe ko bazihana ndetse bamwe bakoherezwa iwabo nka gasopo ariko baranga baba ibamba.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi, yatangaje ko ubuyobozi bw’ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS bwabamenyesheje ko bwirukanye abanyeshuri kubera amakosa yo gutoroka ikigo mu ijoro bakajya mu isanteri bakanywa inzoga, bagaruka bagasimbuka ikigo.

Abanyeshuri 15 birukanywe bemerewe kuza gukora ikizamini cya Leta cyaba icyanditse na ‘Pratique’ ariko batajya mu kigo ngo babemo ahubwo baba hanze yacyo kandi ntibemerewe kuza kwigira mu kigo.

Mu birukanywe burundu uko ari 16 umwe muri bo we ntiyemerewe gukora ikizamini cya Leta kuko we ubuyobozi bw’ishuri bumurega amakosa akomeye arimo no gushaka kurwanya umwarimu no kumumenera tetefoni.

Ibyo byiyongeraho ko yashatse no kumutegera mu nzira ariko hakitabazwa DASSO.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *