Urwego rw’Umuvunyi rwasabye abanyeshuri kugira uruhare mu kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu kandi ikabangamira n’irindi terambere iryo ariryo ryose aho yimitswe.
Ni ubutumwa uru rwego rwatanze Mugitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, aho rwakomereje ibiganiro byo gukumira no kurwanya ruswa mu mashuri yisumbuye mu bigo bya G.S Kagarama, G.S Gisozi II na G.S Ntora byo mu Karere ka Gasabo.
Ibi biganiro bigamije kwigisha, gukumira no kurwanya ruswa uhereye mu bakiri bato, ndetse abanyeshuri babyitabiriye biyemeje kugaragaza uruhare rwabo mu kuyirwanya bahereye aho biga.
Urwego rw’Umuvunyi rwemeza ko ibiganiro nk’ibyo bitanga umusaruro ushimishije, kuko iyo wigishije abakiri bato kurwanya no kwirinda ibyaha bya ruswa n’ibifitanye usano nayo n’ingaruka zayo, bibafasha guhindura imyumvire bityo ukaba uteguye inyangamugayo z’ejo hazaza.
Mu 2024 Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abanyeshuri ibihumbi 22 bo mu mashuri yisumbuye ku bikorwa byo kurwanya ruswa.
Ubwo hamurikwaga raporo y’ubushakashatsi bugaragaza uko mu 2024 ruswa yari ihagaze, mu bihugu 180 byo ku Isi, muri Gashyantare 2025 Umuvunyi mukuru yavuze ko ubukangurambaga bwakozwe muri uwo mwaka burimo n’ubwakorewe mu mashuri buri mu byafashije mu kuyigabanya mu Rwanda.
Kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2025 biteganyijwe ko uru rwego ruzahugura abanyeshuri ibihumbi 60.
Mu mashuri hasanzwe amahuriro yo kurwanya ruswa azwi nka ‘Anti-Corruption clubs’. Abayagize bari mu bibanze bahabwa inyigisho kuri ruswa hagamijwe ko ubwo bumenyi babugeza ku bandi.
Mu mashuri yisumbuye ruswa igaragara mu itangwa ry’amanota no mu gushyira abanyeshuri mu myanya.
Raporo yasohotse kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025 igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 43 ku rwego mpuzamahanga mu kurwanya ruswa, rugira amanota 57%.