Imirimo itemewe ikoreshwa abana ni kimwe mu bibangamiye uburenganzira bwabo hirya no hino ku Isi. Hamwe muho bikorerwa ni muri Afurika y’Epfo mu birombe bicukurwamo zahabu.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu baherutse guha ubuhamya BBC bukubiyemo ibyo biboneye biba ku bana bo muri iki gihugu bakivukiyemo cyangwa bakizanywemo ngo bakoreshwe mu bucukuzi bwa zahabu.
Si ugucukura gusa bakora ahubwo bakoreshwa no mu busambanyi, bakagirwa abacakara b’imibonano mpuzabitsina bakiri bato.
Umwe mu babaye muri ubwo buzima, ubu yarakuze afite imyaka 20, witwa Jonathan yabwiye BBC ko yajyanywe muri Afurika y’Epfo asezeranywa kuzajya abona amafaranga atavunitse, akazayabonera mu kazi azakorera mu birombe byasizwe na banyirabyo.
Ibye yabitangaje nyuma y’amakuru yasakaye mu 2024 ubwo abantu benshi bapfiraga mu birombe by’amabuye y’agaciro ari ahitwa Stilfontein bavugwaho kujya muri Afurika y’Epfo kuhacukura mu buryo butemewe n’amategeko.
Leta y’iki gihugu yanzuye ko abo bantu baguma kandi bagapfira muri ibyo birombe nyuma y’uko bari basabwe kubisohokamo bakinangira.
Nubwo Jonathan akuze, ubu akaba afite imyaka 20, ntazibagirwa ibibazo abana baboneye mu birombe byo mu gace nawe yakoreragamo birimo ubushyuhe, inzara, gukoreshwa ubusambanyi no kudasinzira bihagije.
Ati: “ Nabonaga abana b’imyaka 15, 17… bakorerwa ibya mfura mbi”.
Bamwe muri abo bana bakorerwaga ibya mfura mbi n’abantu babahaga zahabu yabaga yabonetse mu bice runaka, bakayibashukisha kugira ngo babasambanye.
Abandi bana iyo bumvaga barembejwe n’ibyo bakorerwa bajyaga gutakambira abandi bantu bakuru ngo babahe ubufasha, nabo bakababwira ko kugira ngo bagire icyo babamarira ari uko nabo bagira uko babagenza.
Gukoreshwa imibonano mpuzabitsina byari n’igihano cyahabwaga abana babaga batarangirije ku gihe umurimo bashinzwe.
Kubera ko abakorerwaga ayo mahano ari abana, ntibari bazi ikindi bakora cyangwa ngo bamenye kwihanganira ako kanga nubwo kari gakomeye cyane.
Umushakashatsi witwa Makhotla Sefuli nawe avuga ko akaga k’abo bana katewe ahanini n’uko abenshi mu bayoboraga ubucukuzi bwo muri ibyo birombe bari abagizi ba nabi, batagiraga umutima wa kimuntu.
Abo bagizi ba nabi ni bo kandi bashimutaga bamwe muri abo bana, bakabazana muri Afurika y’Epfo kubacukuza ayo mabuye no kubakoresha ibishimisha imibiri yabo.
Imibonano mpuzabitsina yakoreshwaga cyane cyane abahungu kuko ari nabo bari biganje muri abo bana, bigaterwa ahanini ni uko ari bo bafite imbaraga zo gucukura ugereranyije na bashiki babo.
Hari umugabo wabwiye BBC ko yiboneye abo bana bakoreshwa imibonano mpuzabitsina n’abagabo bakuze cyane kandi bigakorerwa ahantu wakwita ko ari ku mugaragaro.
Uretse kwangirika mu mubiri kubera ibyo bakoreshejwe bakiri bato, abo bana banagaragaje ibimenyetso byo kutongera kwizera abantu bakuru ku buryo hagize ubegera bamuhungira kure.
Ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro muri Afurika y’Epfo ni kimwe mu bintu byanditsweho cyane mu 2024, bitewe ahanini ni uburyo Leta yahanganyemo n’ababukoraga.