MIGEPROF yagaragaje kutaganira kw’abashakanye nk’intandaro yo gusenyuka kw’ingo

Amakuru Ijwi ry' Abana

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yagaragaje ko kutaganira kwi miryango ni intandaro yo gusenyuka kwi ingo abana bikabaviramo kuba inzererezi, kuko ntiwakemura ibibazo gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo, no kuvugutira umuti ibibazo byose biba bihagaragara muticaye ngo musase inzobe bityo akaba ashishikariza imiryango ibiganiro kubigira inyambere.

Uyu umunsi usanzwe wizihizwa buri wa 15 Gicurasi ariko u Rwanda rukaba rwawizihije kuri uyu wa 18 Gicurasi 2025, mu Mugoroba w’Imiryango wabereye mu Mujyi wa Kigali hose, ariko ku urwego rw’Igihugu wizihirizwa mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Aho Minisitiri wa y’umuryango Uwimana Consolée, Yasabye imiryango nyarwanda gushyira imbere ibiganiro mu kwirinda amakimbirane ayishyamiranya.

Mu nsanganyamatsiko igira iti “Ibiganiro byiza, ireme ry’umuryango,” abitabiriye ibiganiro byizihiza uyu munsi mu Mujyi wa Kigali bahamije uruhare rwo kuganira mu kubaka umuryango uhamye kandi utekanye.

MIGEPROF yagaragaje ko kuganira no kugisha inama bisanzwe mu muco nyarwanda ariko ikibabaje ari uko kimwe mu byoretse umuryango harimo no kuba abashakanye batakiganira abo babyaye bakabagira inzererzi .

Bamwe mu bari bitabiriye uwo mugoroba bagaragaza ko ibiganiro hagati y’abashakanye bitanga umusaruro mu gukemura ibibazo cyangwa no gushaka icyabateza imbere ariko iyo nta biganiro habaho gushyogozanya ku mpande zombi ari na byo bivamo ihohotera rishengura umutima cyangwa iribabaza umubiri.

Musabyimana Chantal wo mu Murenge wa Kinyinya yagize ati: “ Umuryango uganira usanga rubanye neza kabone n’iyo rwaba rurimo ibibazo ariko binyuze mu biganiro bigira igihe bigakemuka , kandi n’abana babo baba bafite ikinyabupfura ntago bashobora kuba ibirara naho abahora bahanganye nabo ubwo barigendera .

Mwitende Jean Pierre na we yagize ati: “Usanga umugabo aba ashaka gutegeka mu rugo ariko kujya inama ari byo byubaka ntabikonzwe rero ntacyababuza gusenya cyangwa ngo abana bareke kubananira kuko baba batabegereye.”

Ubushakashatsi bwo mu 2024, bwa RGB bwagaragaje ko mu bindi bibazo byugarije umuryango hari ibikomoka ku makimbirane, guhoza ku nkeke, gutoteza, guharika no gucana inyuma by’abashakanye, gukoresha nabi umutungo w’umuryango, kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire, n’ibindi.

Minisitiri Uwimana yavuze ko imbarutso yo kumvikana no gukemura ibibazo byugarije urugo ari ukuganira ibiganiro bitanga umusaruro aho gutangira baganira bikarangirira mu mirwano.
Yagize ati: “Ibiganiro si impaka za ngo turwane hari abantu baganira ukagira ngo bari kurwana n’ubundi bikaza kurangira ntacyo bitanze. Ibiganiro byiza bigomba gusozwa no gufata imyanzuro igira icyo ihindura.”

Yakomeje avuga ko ikibabaje cyane muri iyi minsi ari uko abantu bahugiye ku mbuga nkoranyambaga, mudasobwa, televiziyo n’ahandi bakibagirwa kuganira nk’abarwubatse abana bikarangira babanye ibirara kubera kutaganira ubwabo ndetse no kutita ku bana.

Ubushakashatsi bw’umwaka ushize bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwagaragaje ko kutaganira mu muryango biza ku mwanya wa kabiri n’amanota 82.6%, mu bisenya umuryango Nyarwanda aho bibanzirizwa n’ubusinzi bukabije buri ku kigero cya 82.8%.

Munezero Jeanne d’Arc

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *