Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko mu Cyumweru kimwe, ibice byose bya Gaza biraba byagejejwemo ibiribwa n’imiti mu rwego rwo gutabara abarimo abana bakomeje kuzahazwa n’inzara n’indwara ariko ko bitavuze guha Hamas agahenge.
Hari hashize amezi abiri n’igice nta biribwa byemerewe kwinjira muri Gaza kubera ibyemezo byafashwe na Israel mu rwego rwo gutuma Hamas iva ku izima ikarekura abaturage ba Israel yatwaye bunyago.
Ibura ry’ibiribwa n’imiti muri aka gace kamaze iminsi ari isibaniro hagati ya Hamas na Israel ryasonjesheje abana ku buryo itangazamakuru mpuzamahanga ryavugaga ko niba batagobotswe, benshi muri bo bazahasiga ubuzima.
BBC yari iherutse kwerekana amashusho y’abana bananutse cyane, bataka ko inzara ibarembeje, ari nako ababyeyi babo batakambira Isi ngo isabe Israel guca inkoni izamba.
Ibintu byarushijeho kuba bibi mu mezi abiri ashize, ubwo Israel yatangizaga icyiciro cya kabiri cy’ibitero byayo muri Gaza bigamije kugamburuza Hamas.
Abayobozi bakuru bayo bavugaga ko Hamas yitwaza ko ahantu iri hasanzwe hari abantu benshi ikanga kurekura abantu ba Israel yashimuse, ikabikora yumva ko Israel itatinyuka kugira icyo ikora cyagira ingaruka kuri abo bantu.
Ibi ariko ntibyabujije Israel kwanzura ko hatangira intambara igamije gutuma Hamas irekura abo yatwaye bunyago bose.
Byakozwe binyuze mu gukumira ko hagira imiti cyangwa ibiribwa byongera kujya muri Gaza, ari nako irasa bikomeye mu bice bya Gaza yabaga izi ko byahindutse indiri ya Hamas.
Ingaruka zabaye ko abana, abagore n’abageze mu zabukuru babuze ibiribwa n’imiti, batangira gutakambira isi ngo batabarwe.
Ibisasu biremereye by’ingabo zayo byasenye ibitaro byari birimo abana baje kwivuza, byica bamwe muri bo abandi barakomereka cyane.
Mu gihe ibyo byabaga, i Doha muri Qatar ho haberaga ibiganiro bigamije kureba ko Hamas yarekura abantu ba Israel bityo nayo ikareka ibitero byayo ndetse ikaba yarangiza n’intambara.
Ibyo biganiro byarakomeje kugeza ubwo, muri iki gihe, bivugwa ko bigeze ahantu umuntu yakwizera ko bigiye gutanga umusaruro urambye.
Mu kwemeranya ko ibiribwa bigera muri Gaza, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko bigomba gukorwa mu Cyumweru kimwe, ibice byose bya Gaza bigahabwa ibiribwa n’imiti kugeza igihe hazaboneka inzego zemeranyijweho n’impande zihanganye zizakomeza uwo murimo.
Ibiro bye byanditse biti: “ Ibi byakozwe mu rwego rwo kwirinda ko inzara ikomeza kuzonga abantu ariko nanone tukabikora tudahaye urwaho Hamas ngo yisuganye. Mu minsi iri imbere turatangira guha abantu ibiribwa n’imiti”.
Ni igikorwa Israel ishaka ko gikorwa neza, abana ntibabure ibiribwa cyangwa imiti ariko na Hamas ntibone ubuhumekero.