Abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 22 ni bo bamaze guta ishuri mu Ntara y’Amajyaruguru, muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Ni ikibazo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko kugirango umubare munini gutya ute ishuri ari uko mwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo biba bivuze ko na bo batahaboneka uko bikwiye, ngo bakurikiranire hafi imyigire y’abana n’ibibazo byihariye bafite akaba yasabye ko buri wese yabigira ibye kugirango abo bana basubinzwe mu ishuri.
Ibi yabigarutseho mu nama igamije gusesengurira hamwe ibikibangamiye ireme ry’uburezi, yabereye mu Karere ka Musanze, igahuza abahagarariye inzego zifite aho zihuriye n’uburezi, bo muri zimwe muri Minisiteri, hamwe n’Ibigo bya Leta n’Ibyigenga byo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu bana babarurwa nk’abataye ishuri, barimo abarivuyemo burundu, hakaba n’abiga inshuro nkeya mu gihembwe, ikindi gihe bakaba bari mu yindi mirimo irimo ijyanye n’ubucuruzi bwo mu masoko, ubucukuzi mu birombe by’amatafari cyangwa amabuye y’agaciro, ubuhinzi mu mirima irimo n’iy’ibyayi, abazerera mu muhanda, abakora mu bijyanye n’ubwubatsi, gusabiriza n’ibindi.
Uku guta ishuri bamwe mu bana barimo n’abakobwa bagaragaza ko bibagiraho ingaruka nyinshi. Umwe muri abo bana yavuze ko kuva mu ishuri byamuviriyemo ibishuko no guterwa inda.
Ati “Ishuri nkirivamo bandangiye akazi ko mu rugo, ko kujya ndera umwana w’amezi atandatu waho. Mazeyo nk’ibyumweru bibiri batangira kujya bambwira gukora isuku yo mu kabari kabo kari kegeranye naho, nkajya mbyuka kare mbere yo gusigarana umwana nkabanza gukubura no kuhakoropa nyuma yaje kumpohotera antera inda. Akimara kuyintera baranyirukanye njya kwandagara mu muhanda, kuko n’iwacu batemeye kongera kunyakira”.
Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, Sinzi Marie Louise na Emmanuel Nizeyimana uyobora G.S St Aloys Musanze, bavuga ko biyemeje kujya bakurikirana umwana ku wundi mu kumenya imibereho ye mu muryango, uwo bigaragaye ko umuryango we udashoboye kubikemura, habeho kumufasha.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette, asanga abafite mu nshingano uburezi, bakwiye kujya bakurikirana ko mu muryango ndetse no mu bigo by’amashuri hayobowe neza.
Ati “Ahanini ikigo cy’ishuri kigaragaramo ibibazo harimo n’icy’umubare munini w’abana basiba cyangwa bata ishuri, mwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo biba bivuze ko na bo batahaboneka uko bikwiye, ngo bakurikiranire hafi imyigire y’abana n’ibibazo byihariye bafite”.
Yakomeje agira ati “Niba uhuye n’umwana bigaragara ko yasibye ishuri, kuki utakurikiranira hafi ngo umenye impamvu yatumye atajyayo? Nkeka ko atari ibintu bigoye kuba wafata umwanya wawe mu gihe uhuye n’umwana atagiye kwiga ukaba wamubaza icyabimuteye, kandi nabwo ntugarukire aho gusa, ahubwo utere n’indi ntambwe yo kumuhwitura mu buryo butuma arisubiramo”.
Mu zindi mbogamizi zikigaragara nk’izibangamiye ireme ry’Uburezi muri bimwe mu bigo by’amashuri yo mu Majyaruguru, ni umwanda ugaragara hamwe na hamwe aho abana bigira, ku mubiri no ku myambaro; hakaba ikibazo kirebana n’imyubakire y’ibyumba by’amashuri n’ibikoni bishaje, ubucucike bw’abanyeshuri, ibikorwa remezo nk’amazi meza n’amashanyarazi bikiri bicye n’ibindi.
Muri ibi n’ubwo hari ibyo Leta ikomeje gushakira igisubizo kirambye, Minisitiri Irere asanga hari n’ibyo ababyeyi ubwabo bakwikemurira badategereje uruhare rwa Leta, cyane ko inshingano z’uburere n’uburezi bw’umwana ari bo mbere na mbere zitangiriraho.
Yagize ati “Hari ibibazo byoroheje nko kubungabunga isuku n’umutekano by’aho abana bigira, ababyeyi ubwabo n’abarezi bakagombye kwikemurira bidasabye andi mikoro ya Leta. Aho bishoboka nibashyireho akabo noneho n’ibikeneye gushorwamo ingengo y’imari bijye bisanga hari icyakozwe”.
Buri gihembwe inama yo kuri uru rwego ihuza izi nzego hagamijwe kuvuguta umuti w’ibibazo byugarije uburezi, kandi nk’uko ubuyobozi bw’iyi ntara bwabigarutseho, ngo n’ubwo hakigaragara imbogamizi zigishakirwa ibisubizo, hari intambwe igenda iterwa ugereranyije no mu myaka ishize.
Munezero Jeanne d’Arc