Kigali: Abana bagiye gutozwa gukina Golf no kwita ku bidukikije

Amakuru Imyidagaduro Uncategorized

Banki ya NCBA n’Ikigo gishinzwe gucunga icyanya cy’imikino ya Golf mu Rwanda (Rwanda Ultimate Golf Course Ltd) byinjiye mu bufatanye bwo gutoza abana bo mu Mujyi wa Kigali gukina Golf no kwita ku bidukikije.

Muri iyo mishinga yagenewe arenga Miliyari 1.4 Frw abana bazigishwa akamaro ko gutera ibiti no kubyitaho. Hateganyijwe ko guterwa ibiti 10,000 bitarenze mu 2025.

Umuyobozi wa Banki ya NCBA, Maurice Toroitich yabwiye Kigali Today ko mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino mu Banyarwanda kandi mu gihe kirambye, ari ngombwa ko bitangirira mu bana.

Ati: “NCBA irifuza ko umukino wa Golf uba uw’abaturage, ntugaragare nk’umukino w’abantu bake. Tugomba guha amahirwe abantu bashobora gukina neza kandi bakerekana impano zabo uko babishoboye.”

Muri uru rwego kandi, hari amarushanwa ari gutegurwa azahuza, mu bihe bitandukanye, abatuye ibihugu bya EAC ari byo Kenya, Uganda, Tanzania n’u Rwanda kandi mu bibuga by’uyu mukino hakazaterwa ibiti Miliyoni 10 mbere y’uko umwaka wa 2030 urangira.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Ultimate Golf Course Ltd, Gaston Gasore avuga ko kuba nta marushanwa y’abana yabaga muri uyu mukino, byahombyaga ariko ko mu gihe kiri imbere azatangira.

Ubu ngo bagiye gutangira kuyakora bahereye ku irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ryabaye  kuri uyu wa Gatandatu tariki 17, Gicurasi 2025.

Umukino wa Golf ubusanzwe witabirwa n’abantu bane mu kibuga kirimo umwobo umwe, bagahirika agapira gato bakoresheje inkoni ifite ipfundo hasi.

Iyo kinjiye muri wa mwobo ku nshuro ya mbere umuntu agateye ari kure, bimuhesha amanota kurusha abarimo gukina na we.

Bibasaba gukina bagendagenda mu gihe kingana n’amasaha ane n’igice iyo ari bane, cyangwa amasaha abiri n’igice iyo bakinnye ari babiri.

Ikibuga cya Golf i Kigali kiri ku buso bwa hegitare 52, kikagira imyobo 18 (ari yo bibuga 18), cyatunganyijwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kugira ngo u Rwanda ruteze imbere ubukerarugendo bushingiye ku mukino wa Golf.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *