Gisagara: Abana bagiye gushyiraho akabo mu kurwanya imirire mibi

Amakuru Uburezi Uncategorized

Abanyeshuri bo muri G.S Dahwe mu Karere ka Gisagara bavuze ko bagiye kugira uruhare mu kwirinda imirire mibi ku ishuri no miryango yabo, binyuze mu kugira isuku no kwibutsa ababagaburira igihe babona hari ibidatunganye ku ifunguro bahawe.

Mu bukangurambaga bukomatanyije bwa World Vision bwo kurandura imirire mibi n’igwingira (Enough Campaign) Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa Muntu (Cladho) irimo kunyura mu bigo by’amashuri byo mu Turere uwo muryango ukoreramo, bigisha abanyeshuri kuri iyo ngingo.

Muri ubwo bukangurambaga ababyeshuri bagize amahurira (club) y’isuku n’isukura n’imirire myiza basobanurirwa imirire mibi n’igwingira icyo aricyo, ikibitera, ingaruka zabyo no kubyirinda.

Byitezweho ko abana bazaba abafashamyumvire mu miryango bakomokamo no gufatanya kureba ko ibipimo by’imirire byubahirizwa ku ishuri nkuko biteganywa na gahunda ya leta yo kubagaburira, kuko bazaba babisobanukiwe.

Nyuma y’ayo mahugurwa umwana witwa, Mutesi Carine wiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza yavuze ko azajya yibutsa abamugaburira igihe abona hari ibibura ngo indyo ibe yuzuye.

Ati “Inyigisho bampaye zizatuma ntarwara bwaki ngire imyigire myiza. Nzajya mbabwira ko atari indyo yuzuye ahubwo bazajya bangaburira indyo yuzuye kuko ngomba kurya indyo yuzuye.”

Mugenzi we Niyizurugero Jean Claude yavuze ko yasobanukiwe uruhare umwana ubwe agomba kugira mu kwirinda imirire mibi, birimo gukaraba intoki avuye mu bwiherero na mbere yo kurya.

Ati “Twize kuzajya tugira isuku tukanabibwira bagenzi bacu, tukagira n’isuku mu rugo tukabibwira ababyeyi.”

Uyisenga Rebecca wiga mu wa Kane w’amashuri abanza yavuze ko ibyo bize bagiye gutegura uburyo bwo kubisangiza abanyeshuri b’ikigo cyose, binyuze mu ikinamico.

Ati “Nzagira inama bagenzi banjye muri rusange tujye dukina udukinamico tubigishe kugira isuku. Tubigishe indyo yuzuye, tureke nuko bigenda iyo umuntu atabikoze.”

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Cladho, Murwanashyaka Evariste avuga ko kwigisha abana bizagira uruhare runini mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Ati “Iyo uri kurwana urugamba nyirarwo atarurimo akenshi na kenshi ukunda gutsindwa kuko na we aba afite umusanzu yazana. Rero twebwe turi gufasha World Vision kugira ngo tuzamure uruhare rw’abana muri iki kintu cyo kurwanya igwingira ariko mu byo bashoboye.”

Ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya Igwingira muri World Vision, Ntimugura Jean Yves avuga ko kwigisha abana ari umwihariko w’ubu bukangurambaga.

Ati “Inyigisho wasangaga zibanda ku mubyeyi ariko ubu bukangurambaga twazanyemo agashya ko kugira ngo n’umwana tujyanemo.”

Buri myaka Itatu World Vision itegura ubukangurambaga bugamije kurandura kimwe mu bibazo biba bibangamiye imibereho myiza y’abana.

Ubw’uyu mwaka bwiswe Enough Campaign bwatangiye mu 2024 buzarangira 2026 mu bihugu byose ikoreramo.

Inyigisho za Cladho zo kwigisha abanyeshuri bahuriye muri Club z’Isuku n’Isukura n’imirire myiza, zizagezwa mu bigo by’amashuri byo mu Turere World Vision Ikoreramo mu Rwanda.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *