Perezida Donald Trump yavuze ko azi ikibazo cy’inzara iri muri Gaza ndetse agiye kugira icyo agikoraho kugira ngo abana n’abantu bakuru iri kugiraho ingaruka batabarwe.
Yabivugiye mu Kiganiro yahaye Abanyamakuru i Abu Dhabi, aho yari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
I Abu Dhabi ninaho yasoreje urugendo rw’iminsi ine yari amazemo iminsi mu Burasirazuba bwo Hagati yatangiriye muri Arabie Saoudite akarukomereza muri Qatar.
Mu kiganiro gito yahaye abanyamakuru yagize ati: “ Turakurikiranira hafi ibibera muri Gaza, tuzi neza ko abantu b’aho bashonje kandi tugiye gukemura iki kibazo”.
Avuze ibi nyuma ya raporo zitandukanye zirimo n’ibyanditswe n’itangazamakuru mpuzamahanga byerekena akaga abana bo muri Gaza batewe n’uko Israel yabujije inkunga y’ibiribwa n’imiti kugera mu bice bimwe na bimwe by’aho hantu.
Israel ishinjwa ko yafashe kiriya cyemezo mu rwego rwo gukoresha inzara nk’intwaro y’intambara.
Abana benshi bagiriye ibibazo muri ibyo byemezo, barasonza, abantu bararwara ndetse barapfa bazize kubura indyo yuzuye ibarindira ubuzima.
Imvugo ya Trump ishobora kutaza ingiro bitewe n’uko guhindura gahunda y’intambara nk’uko yateguwe na Israel bishobora kuzagorana.
Haribazwa niba umugambi yahoranye wo gufata Gaza akayihindura ahantu heza warahindutse cyangwa akiwukomeje. Isi yose ihanze amaso uwagira icyo akora abantu bo muri Gaza bamerewe nabi bagatabarwa.