Abaturage bo mu Mirenge ya Kimonyi na Busogo mu Karere ka Musanze bafatanyije n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi, batabaye umwana uri mu kigero cy’umwaka umwe atarapfa wari watabywe basigaza umutwe.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kimonyi mu Kagari ka Mbizi mu Mudugudu wa Rugondo, ubwo umuturage wari ugiye guhaha yatambukaga ku gashyamba yajya kwihagarika akabona uwo mwana bamutabye bagasigaza umutwe agahita atabaza.
Ikinyamakuru Urumuri cyanditse ko uwo mwana yaraye mu rugo iwabo ari kumwe n’ababyeyi be ndetse na bakuru be nkuko bisanzwe.
Mugitondo nyina yajyanye na bakuru b’uwo mwana kuvoma we asigarana na Se mu rugo.
Se yaje gusohoka abura umwana abifata nk’ibisanzwe ajya kureba amakara ya mugenzi we bari batwitse, agarutse yakomeje kumubura batangira kumushakisha kugeza ubwo inkuru yabageragaho ko uwo mwana yabonetse bamutabye bagasigaza umutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Kabera Canisius, yemeje aya makuru, ashimira abaturage ku muco wo gutabarana bagaragaje.
Yagize ati “Ni umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’umwaka n’amezi arindwi, ubu iperereza riracyakorwa RIB yahageze, ariko ababyeyi be barabihakana ko ataribo babikoze kuko basanze atabwe igihimba umutwe uri hejuru.”
“Yabonetse muri iki gitondo, ngo abana babo bakuru na nyina babyutse bajya kuvoma basiga aryamye, Se akavuga ko nawe yahise abyuka ajya kureba amakara ahita agaruka ngo asanga umwana ntawe uhari. Ngo aramushakisha aramubura, ariko yabonywe n’umuntu wigenderaga atabye muri iryo shyamba, nawe yamubonye akaseho gato agiye kwihagarika amubona arira ashaka kuvamo byamunaniye.”
Gitifu Kabera yakomeje agira ati “Kugeza ubu abakekwa ba mbere ni ababyeyi kuko nibo bari kumwe nawe. Abaturanyi n’abandi bavuga ko nta kindi kibazo uyu muryango bazi wari ufitanye gusa uyu mugabo yari afite abagore babiri, uyu niwe wari muto, turacyakurikirana uko byagenze.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, SP Mwiseneza Jean Bosco, nawe yemeje aya makuru avuga ko Se w’uwo mwana yamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati “Hafunzwe Se w’umwana niwe wari wanusigaranye afungiwe kuri Station ya Police ya Muhoza ari gukorwaho iperereza.”
Umuryango wa Ugirumurengera Laurent w’imyaka 45 na Mukamana Esperance w’imyaka 43 uyu mwana aturukamo usanzwe utuye mu Murenge wa Busogo ariko begeranye cyane n’uwa Kimonyi ariho bari bamutabye.