Uwo ni Muvandimwe Jean Marie Vianney uri mu byishimo n’umugore we byo kwibaruka umwana wa kabiri w’umukobwa bamwita Muvandimwe Hailey Travie.
Uyu mwana w’umukobwa akurikiye musaza we witwa Muvandimwe Jaiden Harvey, yavukiye mu Bitaro Bikuru bya Polisi biherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Imfura y’uyu muryango yitwa Umwali Rurangwa Irene (Soleil), yavutse mu 2021, ubu yujuje imyaka ine.
Muvandimwe asanzwe ari myugariro uzwi waciye mu makipe arimo Gicumbi FC, Police FC ubu akaba akina muri Mukura VS.
Uyu mukinnyi kandi yatangiye kwiga ibyo gutoza, ubu ari mu batoza bari gukorera Licence C-CAF mu karere ka Nyanza.
Share
