Juventus yaguze umukinyi ukiri muto ufite inkomoko mu Rwanda

Amakuru Imyidagaduro

Ikipe yo mu Butaliyani ya Juventus FC yaguze myugariro Shane Van Aarle ufite inkomoko mu Rwanda, uyu mukinnyi w’imyaka 18 waguzwe avuye mu ikipe ya FC Eindhoven afite nyina ukomoka mu Karere ka Rubavu.

Uyu mukinnyi yanyuze mu makipe atandukanye y’abato nka Club Brugge na Royal Excel Mouscron zo mu Bubiligi, mbere yo kwerekeza muri FC Eindhoven yo mu Buholandi yamuzamuye mu ikipe ya mbere.

Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko umunyamakuru, Fablizio Romano umenyerewe cyane mumakuru y’igura n’igurishwa ku mugabane w’iburayi yatangaje ko uyu mukinnyi yaguzwe mu rwego rwogutangira ikiragano gishya.

Ati” Juventus yaguze myugariro ukiri muto, Shane Van Aarle, mu rwego rwo gutangira kubaka ikiragano gishya, ishaka impano nshya z’igihe kirekire.”

Uyu myugariro ukiri muto shane Van Aarle, yakiniye ikipe y’igihugu y’Ubuholandi ariko amategeko ya FIFA no gukinira U rwanda mu gihe yaba abihisemo.

U. Bernard/Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *