Abanyamakuru ba BBC bashoboye kugera muri Gaza bafata amashusho yerekana urwo abana bo muri aka gace k’isi bapfuye bazira inzara. Byose bishyirwa ku mutwe wa Israel kubera kubuza imfashanyo kugera yo.
Mu mayeri, aba banyamakuru bakoresheje cameras zabo zihishe bafata amashusho yerekana ukuntu inzara iri gukoreshwa nk’intwaro y’intambara muri Gaza, abana bakabizira.
Umwe muri bo, ndetse wabikomerekeyemo, yashoboye gufata amashusho yerekana abana bazingamye, bari kuririra mu biganza bya ba Nyina bataka ko bashonje.
Gukomereka kwe kwatewe n’igisasu cyaguye aho yari ari kirashwe n’ingabo za Israel.
Icyo gisasu cyaguye mu bitaro biri ahitwa Khan Younis kica kinakomeretsa benshi nk’uko BBC ibyemeza.
Mu gusobanura impamvu zo kurasa aho hantu, Israel yavuze ko hari hihishe umwe mu bayobozi bakomeye ba Hamas, ikavuga ko bibabaje kubona Hamas ikoresha ibitaro nk’ahantu ho gutegurira intambara.
Hamas ibi irabihakana.
Ubwo kiriya gisasu cyaraswaga, hari bamwe mu baturage ba Gaza bari barimo kwimurwa, bashyirwa muri biriya bitaro mbere yo kujyanwa ahandi bateguriwe.
Muri icyo gice, hari ababyeyi bari bategereje kubona uburyo bwo guhura n’abana babo ngo babahobere kuko hari hashize iminsi bari kuvurwa.
Gukomeretswa n’ibyo bisasu byaje byiyongera ku nzara yanegekaje benshi muri abo bana.
Umwe muri bo, nk’uko BBC ibyemeza, ni uwitwa Siwar, akaba umwana w’amezi atanu ariko washonje cyane.
Nyina witwa Najwa yoherereje BBC amashusho yerekana uwo mwana, uko yananutse n’uko ubuzima buri kumucika bitewe no kugwa isari.
Uwo mubyeyi avuga ko yahisemo kwereka isi urwo umwe mu bana benshi bo muri Gaza apfuye azira ingamba za Israel zo guhangana na Hamas.
Yagize ati: “ Ndifuza ko isi imenya uko abana bacu bapfuye, ikamenya ko nabo ari abana nk’abandi, bakwiye urukundo kandi ko ibibi biri kuba haba aha cyangwa ahandi ku isi nta ruhare na ruto abana babigizemo. Uyu mwana mureba ni imfura yanjye, ariko ari kumpfira mu maso”.
Kugira ngo uyu mwana, hamwe n’abandi basangiye ibyago, arokoke ni uko yabona ibiribwa bituma azanzamuka kandi kugeza ubu kubibona ni inzozi zishobora kutazigera ziba impamo.
Intambara Israel irwana na Hamas muri Gaza yatangiye mu Ukwakira, 2023 nyuma y’igitero abarwanyi ba Hamas bagabye muri Israel kigahitana abantu 1,200 abandi 250 bakajyanwa bunyago