Dr. Vincent Biruta yagaragarije ab’i Rubavu gutesha abana ishuri nk’intandaro ya magendu

Amakuru Ijwi ry' Abana

Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yagaragarije ab’i Rubavu ko guta amashuri kw’abana ari imwe mu mpamvu muzi ituma bakomeza kujya muri magendu imunga ubukungu bw’Igihugu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Gicurasi 2025 mu nteko y’abaturage yamuhuje n’abaturage b’Imirenge ya Cyanzarwe na Rubavu.

Iyi nteko y’abaturage yabereye mu Mudugudu wa Bushengo, Akagari ka Gikombe ho mu Murenge wa Rubavu.

Ati “Ikibazo cya magendu ni mureke tugishakire umuti mu mizi, dukumire abana bava mu mashuri kuko ari yo ntandaro y’ubuzererezi n’ibyaha bitandukanye, ntabwo abana tuzabanza kubashakira imirimo ngo batajya mu bucuruzi butemewe cyangwa ibindi byaha kandi barataye amashuri tukabyihorera, bakiva mu mashuri dufatanye n’abayobozi n’imiryango bakomokamo bayasubiremo kuko ni byo bizabaha amahirwe yo gukora umurimo ubatunga wemewe n’amategeko.”

Umuturage witwa Uwimana Amina utuye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe ho mu Mudugudu wa Rubero na we yagarage gucikiriza amashuri

Ati “Ikibazo dufite hano ni urubyiruko rucikiriza amashuri rukajya gukora ubucoracora muri Congo, bacora inkweto n’imyenda aho abakuru mu kwiriye kubashakira akazi abato mukabasubiza mu amshuri.”

Umuyobozi w’Isibo y’Indashyikirwa, mu Mudugudu wa Bwiru, mu Kagari ka Murambi, ho mu Murenge wa Rubavu Musabyimana Jean Claude, avuga ko uruzinduko rwa Minisitiri w’Umutekano rwari ingenzi.

Ati “Atubwiye ko dukwiriye kujyana abana mu mashuri kuko ni abakeneye akazi batakabona batarize, natwe cyatubangamiraga kuko abana bahitaga bishora muri magendu, kuko Leta yakoze byose yewe igerekaho n’ifunguro bafatira ku mashuri.”

Yaboneyeho gusaba ababyeyi bagifite imyumvire yo kohereza abana muri magendu bagacikiriza amashuri, kumva ko abana babo bakwiriye kugira ubumenyi kuko aribo Rwanda rw’ejo.

Ivomo: IGIHE

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *