RDC: Abarenga 100 biganjemo abana n’abakuze bishwe n’Umwuzure

Amakuru Mu Mahanga

Abantu 119 biganjemo abana, abasaza n’abakecuru, bo muri Teritwari ya Fizi mu gace ka Kasaba muri Kivu y’Amajyepfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nibo bamaze kumenyekana ko bishwe n’umwuzure watewe n’imvura yaguye mu Ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.

Iyi mvura yatumye umugezi wa Kasaba wuzura usandarira mu baturage bitera umwuzure wasanze abaturage baryamye maze uhitana abiganjemo abana n’abantu bakuze.

Amazi y’iyi mvura yateje ibibazo bikomeye bitewe n’ubwinshi bwayo yagiye amanura icyo asanze mu nzira cyose harimo amabuye, ibiti, n’isayo nyinshi yatumye n’imihanda itongera kuba nyabagendwa.

Iki kiza cyatwaye ubuzima bw’abantu 119 abandi 28 barakomereka, inzu 150 zirasenyuka nkuko ubuyobozi bwabyemeje kuri iki Cyumweru.

Umuyobozi muri Kivu y’Epfo Bernard Akili yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko iriya mvura yatangiye kugwa ku wa Gatanu ikomereza kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2025 itarahita.

Akili ati: “Abenshi mu bahitanywe n’ayo mazi ni abana kandi abantu 28 barakomeretse, inzu 150 zirasenyuka”.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo witwa Théophile Walulika Muzaliwa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) ko ibikorwa by’ubutabazi byatangiye, ariko ngo birakomwa mu nkokora n’uko imihanda itakiri nyabagendwa.

Ibi biza bije gusonga abaturage bamaze iminsi birukanka kubera intambara hagati ya M23 n’Ingabo za RDC.

Itumanaho kandi ryahagaze kuko intsinga n’ibindi bikoresho byangijwe n’ibyo biza. Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, nawo wakoze uko ushoboye ngo urebe uko watabara abagihumeka.

Imiterere ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ituma iba igihugu kiri mu bikunze kwibasirwa n’ibiza. Mu mwaka wa 2023 imyuzure yahitanye abantu 400 mu bice bitandukanye bituranye n’ikiyaga cya Kivu.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *