Umusore w’imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu y’amavuko, yafatiranyije ubwo Nyirakuru yari amutumye.
Ukekwa kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza muri ako Karere.
Nyirakuru w’umwana, Mukankuranga Janviere w’imyaka 70, yavuze ko nyuma yo gutuma umwuzukuru we kugura utuntu tworoheje muri Centre y’ubucuruzi begeranye, yamutegereje agaheba yajya kumushaka agasanga uwo musore amuri hejuru.
Ati: “Nari ntumye umwana kuri santere kungurirayo ibintu, ndategereza ndaheba dukomeje gushakisha tumusanga mu murima duhingamo itabi dusanga rero umusore amuryamye hejuru atubonye ariruka gusa yaje gufatwa ndifuza ubutabera.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, yavuze ko uwo mwana yahise yihutishirizwa kwa muganga, nkuko ImvahoNshya yabyanditse.
Yagize ati: “Iyo nkuru twayimenye ko uwo musore w’imyaka 23, yasambanyije umwana w’umukobwa ufite imyaka 5. Kuri ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, umwana yajyanwe ku Bitaro bya Ruhengeri, ubu ipererereza rirakomeje.”
Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.