Ikigo cy’ishuri cya Nemba ya Mbere cyo mu Karere ka Burera, gisaba abana kuzinduka Mugitondo bakabanza kujya mu Kabande kuvoma amazi yo gutekesha ibyo bari bufungure saa sita, bakabona kujya mu masomo. Abarimu barasaba ko icyo kibazo cyashakirwa ikindi gisubizo kuko kiri kugira ingaruka ku myigire.
Abigisha muri icyo Kigo babwiye Ijamboryumwama ko iyo abana bageze ku ishuri Mugitondo babanza kujya mu kabande kuzana amazi yo gutekesha bigatuma batinda gutangira amasomo.
Baba bagomba guherekeza abo bana ku ivomo mu rwego rwo kubacunga ngo batagira icyo baba cyangwa bakarwanira ku ivomo kubera inkomati.
Byumvikanisha ko atari ikibazo kibangamye abana gusa kuko n’abarezi hari amasaha batigisha nk’uko ateganyijwe ku ngengabihe bigatuma batinda kurangiza porogaramu.
Umwe mu Barimu utashatse ko mazina ye atangazwa yagize ati: “ Biragoye cyane kuko natwe ingaruka zitugeraho. Ntago wafata abana ngo bajye kuvoma bonyine. Turajyana, tukagerana iyo hasi mu kabande tukabafasha kuvoma kugira ngo bataza kurwanira ku mugezi. Rero urabyumva ko hazamo undi munaniro”.
Abarimu basaba ko Ubuyobozi bw’Ikigo n’ubw’Akarere bikwiye gukorana, amazi akaboneka mu Kigo bikabarinda [bo n’abana] imvune yo kuzindukira mu kabande kandi bakaba bizeye ko bafite amazi meza hafi yabo.
Umuyobozi w’iri shuri, Manishimwe Jean Baptitse na we yemeranya n’abaturage n’abarezi.
Ati: “Ubundi mbere twari dufite umuyoboro watuzaniraga amazi ariko ubu uwo muyoboro ntugikora, warapfuye. Twirwanaho kugira ngo abana babashe kurya. Dufata abana bake, bakajya kuvoma mu masaha ya Mugitondo bakagaruka mu ishuri nyuma cyangwa se bakaba bayakura mu rugo. Nibwo buryo twiyeranjamo ubundi amasomo agakomeza”.
Manishimwe asanga ari ikibazo cyane cyane ku bana kuko iyo bazindutse bajya kuvoma, bibananiza hakiri kare, kwiga bikabagora.
Yunzemo ati: “Niba umwana yabyutse ajya kuzana amazi kandi yagakwiye kuzinduka aza gusubiramo amasomo ye biba ari ikibazo. Imitsindire ye ntiyazamuka. Turasaba ko mwatuvuganira umuyoboro waduhaga amazi ukazongera ugakorwa, amazi akagaruka”.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yavuze ko i Ruhunde-Rushara habaye ikibazo cy’amatiyo yaciwe n’iyubakwa ry’umuhanda wa Base-Butaro-Kirambo bituma igice cyo hakurya y’umuhanda cya Nemba, ari naho kiriya kigo giherereye, amazi atagerayo neza.
Meya Mukamana Soline yabwiye Ijamboryumwana ko mu gushaka igisubizo kirambye, hari ibiri gukorwa ku bufatanye na WASAC.
Ati: “Turi gukora uko dushoboye dufatanyije na WASAC ndetse n’abacunga uyu muyoboro, tukareba uko bahabwa ivomero cyangwa umugezi wabo wihariye”.
Hafi y’Ikigo hari ivomo rusange abo muri icyo Kigo bakwifashisha gusa ikibazo kikaba icy’uko abahavomesha babishyuza.
Ishuri ribanza rya Nemba ya mbere rifite ibyiciro by’amashuri y’Incuke n’Amashuri abanza ryigamo abanyeshuri 503.
Mu mwaka wa 2024, hari ibigo 36 byo muri Burera byari bidafite amazi ahagije ariko ubu hari ibyayabonye, hakaba hasigaye ibigo 16 bidafite amazi ahagije.
Munezero Jeanne D’Arc