Imirwano ikomeye hagati y’ibice bihanganye muri Sudani y’Epfo yatumye ibiribwa n’imiti byari bigenewe abana bo mu Ntara ya Nile River bitabageraho.
Ni inkunga bakeneye cyane kuko bashonje, abandi bugarijwe n’uburwayi
Abana bo mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa kiriya gihugu nibo bugarijwe cyane n’inzara nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana n’Iryita ku biribwa bibyemeza.
Ibi bigo byombi bivuga ko abana bo muri biriya bice bamaze igihe babayeho mu buryo bubashyira mu kaga kuko kubagezaho ibiribwa n’imiti byananiye abatabazi bitewe n’imirwano ya hato na hato ibera mu gace ababyeyi babo bahungiyemo.
Mary Ellen McGroarty uyobora WFP muri Sudani y’Epfo yabwiye The East African ati: “ Mu bihe nk’ibi bikomeye, abana nibo bahazaharira. Niba tutoroherejwe ngo tugeze ibiribwa n’imiti kuri bariya bana, barakomeza kubaho nabi, ubuzima bwabo bugere habi cyane”.
Imiterere ya Sudani y’Epfo ituma gukoresha imihanda isanzwe mu kugeza ibiribwa n’imiti ahantu runaka bigorana, bityo abatabazi akenshi bagahitamo guca mu ruzi rwa Nile.
Ni igihugu kitagira imihanda myiza kandi myinshi, gishyuha cyane kandi kidatekanye. Iyo abatabazi bahuriyemo n’ibibazo birimo n’intambara iri hafi aho, bituma umuhati wabo uba impfabusa.

Imirwano irakomeje hagati y’ingabo za Leta ya Juba n’abarwanyi bo mu bwoko bw’aba Nuer bagize umutwe bise White Army [Ingabo zera] basanzwe bakorana na Riek Machar.
Iyi mirwano yatangiye muri Werurwe, 2025, iza gutuma Machar wari Visi Perezida muri Guverinoma ya Perezida Salva Kirr afatwa.
Imirwano yatumye ibiribwa n’imiti bipima toni 1,000 byari bishyiriwe abana n’impunzi zo muri Upper Nile bisubizwa aho byari bivanywe, icyo gihe hari rwagati muri Mata, 2025.
Umuyobozi wa UNICEF muri Sudani y’Epfo witwa Obia Acheng avuga ko basanze igikwiye ari ukureba uko basubiza yo ibyo biribwa mu rwego rwo kwirinda ko abagizi ba nabi babisahura ntibigezwe ku bo bigenewe.
Mu 2011 nibwo Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge nyuma y’imyaka irenga 25 iri mu ntambara yo kubuharanira.
Bidatinze yahise ijya mu ntambara yatangiye mu 2013 hagati ya Perezida Kirr na Riek Machar wari Visi Perezida, buri ruhande rushaka ko ari rwo rwagira ijambo rikomeye mu buyobozi bwa gisivili n’ubwa gisirikare mu gihugu hose.
Ibiganiro by’amahoro byakurikiyeho, byatumye mu 2018 hasinywa amasezerano y’amahoro hagati y’impande zari zishyamiranye, gusa ibintu byasubiye i Rudubi.
