Mu Mudugudu wa Kararo, Akagari ka Mudakama mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze umwana w’imyaka irindwi yishwe n’amazi y’imvura yaguye kuri uyu wa Gatanu tariki 09, Gicurasi, 2025.
Uwo mwana yitwa Elia Tumukunde. Ababyeyi be bavuze ko byabaye ubwo yari yagiye kuragira intama, imvura ikamusanga mu gasozi.
Se, Sebahizi Fabien yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ni agahinda gakabije ariko nta kindi nakongeraho. Nyakwigendera yari aragiye intama ku gasozi, imvura iguye rero nawe urabyumva yarimo acyura amatungo mu rwego rwo guhunga imvura, ahura n’umwuzi mu gihe yambukaga agwamo. Natwe twabimenye mu ma saa saba. Mbona dukwiye gukomeza kurinda abana bacu cyane muri ibi bihe by’imvura”
Icyo abo muri aka gace bita umwuzi ni umugezi witwa Nyabiteshwa nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga Bwanakweli Moussa abivuga.
Bwanakweli ati: ”Amakuru ya Tumukunde w’imyaka irindwi wahitanywe n’umwuzi twayamenye kuko yari aragiye intama abonye imvura iguye agiye kwambuka umugezi amazi aramutwara, abaturage bamubonye imvura ihise.”
Ubuyobozi bwasabye ababyeyi gukomeza kwitwararika bugasaba ababyeyi kurinda abana babo kujya mu gasozi muri ibi by’imvura nyinshi.
Umurambo w’uriya mwana wajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri ngo usuzumwe, ubone gushyingurwa.