Mu Mudugudu wa Kabeza Akagali ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye haravugwa inkuru y’Umukobwa w’imyaka 20 watawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kujugunya umwana we w’imyaka Ibiri mu Musarane.
Amakuru agera ku Ijamboryumwana avuga ko byabaye ku wa 09 Gicurasi 2025, aho uwo mukobwa yakoraga akazi ko mu rugo.
Uwo mukobwa yari asanzwe akora akazi ko kumesera abantu mu Ngo, gusa akaba yari aherutse kubona akazi ko Rugo ko gukora kuburyo buhoraho mu Mudugudu wa Kabeza.
Intandaro yo kwica umwana we yabaye amakimbirane yari afitanye n’uwo bari barabyaranye uwo mwana.
Abatuye aho byabereye bavuze ko yacunze abo mu Rugo rw’aho akora badahari, afata uwo mwana amuta mu musarane. Bakibimenya bahise bahuruza inzedo zitandukanye bagerageza kumukuramo ariko basanga yapfuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bikimenyekana, ubutabazi bwatanzwe, bakura uwo mwana mu musarane ariko basanga yamaze gupfa.
Ati “Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, naho ukekwaho urwo rupfu yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”
SP Habiyaremye yakomeje aburira abaturage, avuga ko umuntu wese utekereza kugira nabi yabireka kuko uzabikora nta kabuza hazakurikizwa icyo amategeko ateganya.
Umusarane yamujugunyemo bivugwa ko ufite metero 20.
Uyu mukobwa naramuka ahamwe n’iki cyaha, azahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.